Ni amafoto yatunguranye cyane ko inkuru y’urukundo rwabo yari nshya mu matwi ya benshi.
Mu gushaka kumenya ukuri, IGIHE yabonye amakuru ahamya ko ari amafoto yafashwe mu kwamamaza indirimbo nshya ya Muchoma izaba igaragaramo Inkindi. Byitezwe ko izajya hanze mu minsi ya vuba.
Uwaduhaye amakuru yavuze ko icyabaye ari ugushaka gushyushya abantu mbere y’uko iyi ndirimbo isohoka, ko nta rukundo ruri hagati ya Inkindi na Muchoma.
Inkindi ni umwe mu bakinnyi ba sinema bagezweho mu Rwanda. Akunze kugaragara muri nyinshi muri filimi zitambuka kuri YouTube zirimo ‘Aisha Comedy’ ye bwite.
Aherutse kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga kubera amagambo yari yakoresheje avuga ko abasore batari mu Ishami rishinzwe kurwanya Iterabwoba mu Ngabo z’u Rwanda rizwi nka Counter Terrorism Unit (CTU) ari imburamumaro. Yabagereranyije n’ibimonyo n’amagweja.
Iyi mvugo ntiyishimiwe n’abasore biganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse nyuma Inkindi yabisabiye imbabazi mu ruhame.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!