00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Uwamahoro Delphine yashinze ishuri ryigisha ‘guhanga imideli’ ry’abakobwa babyariye iwabo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 September 2024 saa 09:46
Yasuwe :

Uwamahoro Delphine ni umwe mu bamaze igihe mu mwuga wo guhanga imideli mu Rwanda, ndetse ni we washinze inzu ihanga imideli yamenyakanye nka “Dalphins Collection”.

Nyuma yo gutanga umusanzu mu myaka yashize mu mideli, uyu mukobwa yashinze ishuri ryigisha abakobwa babyariye iwabo kandi bakomoka mu miryango ibijyanye no guhanga imyambaro ndetse n’ubundi bushabitsi burimo nko gukora amasabune kugira ngo abafashe kwiteza imbere.

Iri shuri ryigisha kudoda abakobwa bo mu Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru aho avuka barimo abatewe inda zitateganyijwe ndetse n’abandi bafite ibibazo by’ubukene.

Ni ishuri yise “Our Sister Opportunity[OSO]’’ rimaze imyaka ibiri ryigisha aba bakobwa kudoda no kugira ubumenyi bw’ibanze ku buryo abashaka kuba abahanzi b’imideli bakomeye bakabya inzozi zabo. Ryatangiye mu 2019 rimaze gusohora abakobwa basoje amasomo inshuro ebyiri.

Yabwiye IGIHE ko ari ishuri yatekereje nyuma yo kubona ibibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo icy’abakobwa baterwa inda, abasore bakabihakana cyangwa se bakugarizwa n’ubukene.

Ati “Ni igitekerezo nagize nyuma yo kubona hari abakobwa benshi bahura n’ibibazo, nibwo natekereje gutangiza OSO.’’

Avuga ko ari igitekerezo yagize ariko agashaka kubanza kugitangirira iwabo mu karere ka Gakenkemu Majyaruguru y’u Rwanda ariko gishobora kuzagenda kigaba amashami mu myaka iri imbere mu gihe yaba abonye ubushobozi bwisumbuye ku bwo abona cyane ko aba bakobwa bose bigira ubuntu.

Ati “Naravuze nti aba bari bameze nkanjye ariko njye ngira amahirwe mbasha kuba uwo ndiwe uyu munsi. Ndavuga nti ni iki nakora kugira ngo mbafashe bazamuke. Icyo gihe, nibwo twatangiye gukorana dutangira ishuri kugira ngo duhuze imbaraga turwanye ubukene twese hamwe.”

Avuga ko ingaruka nziza uyu mushinga umaze kugira ari nyinshi uhereye ku kuba abakobwa babashije kunyura mu ishuri yatangije, bagenda biyubaka mu buryo butandukanye binyuze mu kwizigama, gukorera amafaranga binyuze mu guhanga imyambaro n’ibindi.

Uwitwa Leoncie Tuyizere wasoje amasomo muri OSO muri uyu mwaka avuga ko mbere yo kugera muri iri shuri, yari abayeho mu buzima bubi ariko yagera muri iri shuri agafashwa mu buryo butandukanye. Ati “Nari umukobwa ubayeho nabi, uturuka mu muryango ukennye. Naje nta kintu na kimwe nzi, ariko ubu nafata umwenda nkawukora bitewe n’umuntu ngiye kudodera nkamenya kubihuza n’ibara.”

Avuga ko kuri ubu basigaye bashakirwa amasoko ku buryo bizigama amafaranga andi bakayakemuza ibibazo bitandukanye. Kuri we nyuma yo gusoza umwaka w’amasomo ye, agiye gutangira gushyira mu bikorwa umushinga we. Ati “Ibyo ngiye gukora bizagirira benshi akamaro.”

Ibi abihurizaho na mugenzi we Bayisenge Delphine w’imyaka 22, uyu akaba ari umukobwa wabyariye iwabo. Nawe avuga ko ubuzima bwamugoye ndetse agacikiriza amashuri akavamo yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Ati “Nyuma yo gusoza amasomo mfite amahirwe menshi yo kuba naramenye kwiteza imbere no kwihangira umurimo ndetse no kwitinyuka.”

Avuga ko Uwamahoro avuga ko ari umuntu w’ingenzi muri sosiyete ndetse habaye hari abantu benshi bameze nkawe, mu Rwanda byatuma igihugu gikomeza kwiteza imbere mu buryo bwihuse.

Uyu mukobwa ashishikariza abakobwa bagenzi be kumenya guhakana no kwirinda kwishora mu bishuko by’abasore.

Ubwa mbere mu 2019 abakobwa 52 nibo basoje amasomo yabo muri ‘OSO’ ndetse buri umwe mu barangije icyo gihe ubu yabashije guha akazi gahoraho bamwe mu barinyuzemo. Iri shuri nk’ibindi byose ryakomwe mu nkokora na COVID 19 ryongera gufungura mu 2022 ndetse mu mwaka ushize hasozamo abandi basaga 50 mu cyiciro cy’ubudozi.

Uyu mwaka 66 barisojemo ibijyanye no kudoda imyambaro mu gihe 29 bo basoje amasomo amasabune.

Our Sister’s Opportunity yakira abakobwa bari mu myaka hagati ya 15 na 25 y’amavuko. Aba bakobwa akenshi baba ari abagore kuko abenshi baba barabyariye iwabo, batishoboye cyangwa se bafite ubumuga.

Aba bakobwa biga muri OSO, bataratangira kwihangira imirimo yabo badoda imyambaro yoherezwa ku ishami iri shuri rifite Kimihurura, yamara kugurishwa buri wese agahabwaho amafaranga bitewe n’ayinjiye.

Uretse iri shuri Uwamahoro Delphine yatangije, hari abandi bagore barenga 400 mu karere ka Gakenke yagiye afasha biciye mu guhanga imirimo irimo ubuhinzi bwa Kijyambere no kwiga ibijyanye n’imideli no kudoda imyenda.

Abasoje amasomo bafite imishinga baterwa inkunga bagatangira kwikorera
Bayisenge Delphine w’imyaka 22 ni umwe mu bakobwa batanga ubuhamya bw'uko ubuzima bwabo bwatangiye guhinduka ubwo yinjiraga muri OSO nyuma yo kubyara akiheba
Iyi ni imwe mu myambaro y'abakobwa basoje amasomo muri OSO uyu mwaka
Uyu mwaka OSO yasojemo abakobwa 95 basoje amasomo yo guhanga imyambaro no gukora amasabune
Uwamahoro Delphine afite gahunda yo guteza imbere abakobwa babyariye iwabo
Uwamahoro avuga ko Imana nimushoboza ibikorwa bye bizagenda byaguka kurushaho

Amafoto: Francis Image


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .