Uko uwahoze ari umugore wa Sir Elton John yari agiye kwiyahura mu kwezi kwa buki

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Kanama 2020 saa 04:46
Yasuwe :
0 0

Renate Blauel wahoze ari umugore wa Sir Elton John yari agiye kwiyahura mu 1984, ubwo bari mu kwezi kwa buki nk’uko impapuro z’Urukiko Rukuru rw’i Londres uyu mugore yatanzemo ikirego mu ntangiro z’iki Cyumweru rubigaragaza.

Blauel yavuze ko yafashe imiti yo mu bwoko bwa ‘Valium’ nyuma y’iminsi itatu bari mu kwezi kwa buki mu Mujyi wa Saint-Tropez mu Bufaransa. Icyo gihe Elton yari amaze kumubwira ko abona iby’urukundo rwabo bitazakunda ndetse ko ashaka ko yakwigendera agasubira mu rugo.

Blauel yavuze ko icyo gihe yashatse kwiyahura ariko agatahurwa n’umwe mu bajyanama ba Elton. Ngo uyu mugabo yahise arakara ku buryo atigeze anamusura ubwo yari mu bitaro aho yamaze iminsi ibiri.

Bamaze gutandukana bumvukanye ko nta n’umwe uzongera kubiragura ariko mu 2019 Elton mu mu gitabo yashyize hanze ndetse no muri filime ye yise ‘Rocketman’ yagarutse kuri iyi nkuru bitera ibibazo mu muryango w’umugore.

Ibi byose ni kimwe mu birego bishamikiye ku bindi uyu mugore ari gusabira indishyi y’akababaro ya miliyoni 3 z’ama-pound birimo icy’uko Elton yishe ibyo bari bumvikanyeho mu gutandukana mu mategeko kwabo.

Umunyamategeko wa Blauel, Adam Wolanski, yavuze ko Elton yari abizi ko uwahoze ari umugore we yahuye n’ibibazo by’ihungabana n’umuhangayiko udasanzwe. Yavuze ko kuba yarashatse kwiyahura n’ibindi bijyanye no guhangayika mu rushako rwe ari ibimenyetso.

Impapuro nshya urukiko rufite zatanzwe n’umujyanama mu by’amategeko wa Elton John, Jenny Afia, zisubiza ibi birego avuga ko ‘Elton buri gihe yubahaga ubuzima bwite n’amabanga bya Renate kandi akaba azakomeza kubyubaha.’

Uyu mugore yasezeranye kubana na Elton John bamarana imyaka ine gusa kuko babanye guhera mu 1984 bagatandukana mu 1988.
Elton John ni umwe mu bahanzi bakomeye ku Isi, yamamaye mu ndirimbo zirimo nka Sacrifice, Nikita n’izindi nyinshi.

Umva Sacrifice ya Elton John

Elton John n'umugore bamaranye imyaka ine gusa bahita batandukana
Uyu mugore yavuze ko yari agiye kwiyahura ubwo yari mu kwezi kwa buki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .