00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko umugambi wa DJ Bissosso wo kongera guhuriza Urban Boys mu gitaramo wapfubye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 December 2024 saa 06:20
Yasuwe :

DJ Bissosso ugeze kure imyiteguro y’ibitaramo bye ‘Xmass&Happy new year’ yahishuye ko yari yifuje kubihurizamo Safi Madiba na bagenzi babanye mu itsinda rya Urban Boys icyakora biza kumupfubana.

Ibi bitaramo biteganyijwe kubera mu Karere ka Musanze ku wa 25 Ukuboza 2024 ndetse n’i Rubavu ku wa 31 Ukuboza 2024 - 1 Mutarama 2025.

Ibi bitaramo, DJ Bissosso aziyambaza abahanzi barimo Urban Boys (Nizzo na Humble Jizzo), Papa Cyangwe, Ariel Wayz, Chriss Eazy, Nel Ngabo, Zeotrap, Passy Kizito ndetse n’Igisupusupu.

Uretse aba bahanzi ariko kandi hazaba hari aba DJs batandukanye bazaba bayobowe na DJ Ira, DJ Dallas, DJ Kavori n’abandi mu gihe ibirori bizayoborwa na Shaddyboo afatanyije na Swalla umaze kubaka izina muri sinema.

Mu kiganiro na IGIHE, DJ Bissosso yavuze ko icyifuzo cye cyari ugukora igitaramo kirimo Urban Boys ya batatu ariko atabashije kumvikana na Safi Madiba ahitamo kugumana iyari ihari.

Ati “Safi Madiba akigera inaha, yanyuze ku nshuti ye imubwira ko njya ntegura ibitaramo byo gusoza umwaka, ansaba ko twakorana. Icyo gihe ntakubeshye nari ntaratekereza gukorana na Urban Boys, icyakora uko twaganiraga niko nabatekereje.”

DJ Bissosso ahamya ko nyuma yo kumvikana na Nizzo ndetse na Humble Jizzo bakemeranya gukorana yahise yifuza kongeraho Safi Madiba ngo buzure itsinda benshi bakunze, icyakora birangira uyu muhanzi batabashije kumvikana.

Uyu mugabo ahamya ko kimwe mu byo atabashije kumvikanaho na Safi Madiba ari umubare w’amafaranga, ndetse no kuba uyu muhanzi yarifuzaga gutumirwaku giti cye aho kuba itsinda.

Nubwo amafaranga yacibwaga na Safi Madiba atari make, DJ Bissosso avuga ko yahisemo kumureka kuko atemeraga ko yitabira igitaramo nk’umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys.

Nguko uko Safi Madiba yakuwe muri iki gitaramo hasigaramo bagenzi be babiri basigaranye itsinda rya Urban Boys ari nabo bazakora mu bitaramo bya DJ Bissosso.

Byarangiye DJ Bissosso akoranye na Urban Boys ya batatu nubwo yifuzaga iya batatu
Iby'izuka rya Urban Boys ya batatu bikomeje kugorana
Humble Jizzo na Nizzo nibo bazifashishwa muri Urban Boys nk'abasigaranye itsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .