Gauchi na Yverry bamaze umwaka urenga bakorana kuko indirimbo ‘Njyenyine’, uyu muhanzi aherutse gukorana na Butera Knowless ariwo mushinga wa mbere bahereyeho.
Ibi Gauchi yabigarutseho nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise ‘Oya’ yakoranye na Eesam, aho yari abajijwe uko azahuza gufasha Yverry nawe agakomeza gukora umuziki.
Uyu muhanzi yavuze ko kugeza ubu nta kibazo arabibonamo kuko asanga ari ibintu byuzuzanya ku muntu ukunda umuziki kandi ufite icyo yafasha mugenzi we.
Ati “Ntabwo ari ibintu byari bigoye kuko ndi mubyo nkunda nubundi, numvaga ari itafari nashyira ku muziki w’u Rwanda niyo mpamvu navuze nti kuko nta mwanya ngira uhagije nshaka undi muntu twajyanamo, nguko uko nafashe Yverry.”
Gauchi ahamya ko kuba agiye kujya afasha Yverry mu muziki atari ibintu bizamugora kuko uyu mugabo ari umwe mu bahanga umuziki w’u Rwanda ufite ku buryo yizeye kumwungukamo.
Ati “Yverry ni umuhanga ariko nyuma y’ibyo agira n’ikinyabupfura, nibaza ko mu gihe twakorana neza byanze bikunze bizatwungukira twese, rero ni amahirwe kuba turi gukorana kuko nakwishimira kugira umuhanzi mfasha bikagenda neza nubwo bitambuza nanjye gukora cyane.”
Avuga kuri iyi ndirimbo ye nshya, Gauchi yavuze ko ari inkuru mpamo y’ibyabaye kuri mushiki w’inshuti ye yahuye n’ingorane agafatwa ku ngufu ndetse ntibigende neza bikarangira ahanduriye SIDA.
Nyuma yo kumva iyi nkuru Gauchi ahamya ko yakozwe ku mutima aniyemeza kuyikoramo indirimbo nubwo atavuze uwo yaririmbye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!