00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe uburyo Tems na Ayra Starr birinda abashaka kubasambanya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 March 2025 saa 08:27
Yasuwe :

Umuraperi w’Umunya-Nigeria uri mu bagezweho muri iki gihe, Odumodublvck, yahishuye ko Tems na Ayra Starr bahisemo kujya bajya muri ‘studio’ gutunganya indirimbo bambaye imyambaro minini mu rwego rwo kwirinda ko abatunganya indirimbo babaka ruswa y’igitsina.

Ikinyamakuru Pulse kiri mu bikomeye muri Nigeria cyagaragaje ko Odumodublvck yavuze ko Wizkid yashatse kuryamana na Tems ariko undi akamubera ibamba, uretse ko nta byinshi yavuze kuri Ayra Starr.

Ati “Tems agomba kwambara imyambaro minini iyo agiye muri studio kubera ko buri wese aba ashaka kuryamana nawe. Aba ashaka gukora indirimbo igakundwa ariko nanone agashaka icyatuma ‘producer’ atamukunda. Aba bakobwa nabagira inama yo kwiyegereza Imana kurushaho.”

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu ruganda rw’umuziki muri Nigeria rimaze kuvugwa inshuro nyinshi. Mu 2024, Yemi Alade yatangaje ko impamvu adatsindira ibihembo byinshi mu muziki ari uko abagabo bashaka kuryamana na we akabyanga.

Ibi byashimangiwe n’umuhanzikazi mugenzi we, Cynthia Morgan, na we wongeye kuzamura ijwi rye kuri iki kibazo, asobanura uko yashoboye guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu muziki muri Nigeria.

Yavuze ko kwitwara nk’umusore ndetse n’ukuntu yakundaga gutera ubwoba abantu byatumaga bamutinya, bigatuma batatinyuka kumuhohotera.

Kimwe na Ayra Starr, Tems ni umwe mu batwaye idarapo ry'umuziki w'abahanzikazi bo muri Afurika
Ayra Starr ni umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Afurika no ku Isi muri rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .