Uko Sherrie Silver yahinduriye ubuzima ababyinnyi bo mu itsinda yashinze

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Gicurasi 2020 saa 05:55
Yasuwe :
0 0

Sherrie Silver wamamaye cyane mu mbyino, yirahirwa n’ababa mu itsinda yatangije rya Silver Beat World ry’ababyinnyi babigize umwuga ndetse byanahinduriye ubuzima.

Iri tsinda rigizwe n’abasore n’inkumi barindwi barimo Maniraguha Didier[Dizzo], Rachid Munyurangabo [Dawnson], Thierry Ishimwe [Titi Brown], Mbabazi Zaiah [Tarsha], Nkotanyi Prince Bubus, Hirwa Regis [Harris] ndetse n’umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu y’amavuko witwa Keza Shakila.

Nkotanyi Prince Bubus yabwiye IGIHE ko yatangiye kubyina mu 2008, mu itsinda ryitwaga ‘Hunters’ bigeze mu 2015 uruganda rwo kubyina rucika intege aba basore bose baratatana.

Mu 2016 bahise batangira gukorana na Sherrie Silver, mu 2017 ahita ashinga itsinda yise ‘Silver Beat World’ bahuriyemo uko ari barindwi.

Yabahinduriye ubuzima …

Nkotanyi yavuze ko ikintu cya mbere we na bagenzi be bagezeho kubera Silver Beat World, ari uko babanje bagahinduka nk’umuryango ubu bakaba binjiza agatubutse.

Ati “Ikintu cya mbere twagezeho buri wese ku giti cye, twahindutse umuryango ntabwo tukiri itsinda ry’ababyinnyi. Dukorerana ibikorwa byose umuryango wakora umuntu wawo.”

“Byari bigoranye kubona umubyinnyi wo mu Rwanda yagiye kubyina hanze y’u Rwanda ariko ubu twe tumaze kuzenguruka ibihugu byinshi, yaba muri Afurika na Amerika kandi haracyari n’ibindi bikorwa. Tumaze kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye. Si ibyo gusa no mu mufuka duhagaze neza. Ubuzima bwanjye nari mbayeho mbere yo kujya muri Silver Beat World butandukanye n’ubw’ubu, ubu mba muri Silver Beat World bifite agaciro cyane.”

Yagiriye inama ababyeyi baba bakumira abana babo bafite impano yo kubyina ntibabashe kuba babikora, ababwira ko bidakwiriye.

Ati “Ababyeyi bumva ko abana babo badakwiriye kubyina nababwira ko bahindura imyumvire kuko ari ikintu kimaze gutera imbere cyane, hari ababyinnyi benshi bajya gukorera amafaranga hanze y’u Rwanda natwe twihereyeho twuriye indege kubera kubyina. Byaba byiza ko umubyeyi atabangamira umwana ufite impano yo kubyina.”

Aba babyinnyi bagaragaye mu ndirimbo zirimo iyahuriyemo abahanzi nka Takagi & Ketra, OMI na Giusy Ferreri yitwa ‘Jambo’ ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 95.

Mu minsi iri imbere Silver Beat World ifite gahunda yo gukorana n’abahanzi batandukanye bakomeye batari aba hano mu Rwanda ahubwo barimo n’abo hanze yarwo.

Sherrie Silver watangije iri tsinda ni umwe mu babyinnyi bakomeye ku Isi. Amaze kugaragara no mu yandi mu mashusho y’indirimbo zitandukanye zirimo nka Joanna (Drogba) Remix ya Afro B ukomoka muri Côte d’Ivoire ariko uba mu Bwongereza na French Montana, yamamaye cyane mu minsi ishize, yagiye hanze muri Kamena 2019.

Ni nawe wayoboye imbyino zose zakoreshejwe mu ndirimbo yiswe ‘This Is America’ ya Childish Gambino yagiye hanze mu 2018 igaca ibintu ku Isi yose ikanahesha uyu munyarwandakazi ibihembo bitandukanye.

Yayoboye imbyino mu ndirimbo ‘Rescue me’ y’itsinda rikomeye ku Isi rya One Republic nayo yakunzwe n’ab’ingeri zitandukanye.

Sherrie Silver yavukiye mu Rwanda mu 1994, nyuma mu 1999 we n’umuryango we baza kwimukira mu Bwongereza aho abana na nyina. Ni umubyinnyi w’umwuga ndetse abihuza no gukina filime.

Yakinnye mu yitwa Africa United yasohotse mu 2010 ivuga ku rugendo rw’abana batatu b’Abanyarwanda bajya kureba imikino y’igikombe cy’Isi muri Afurika y’Epfo.

Reba ikiganiro umwe mu babyinnyi ba Sherrie Silver yagiranye na IGIHE

Ababyinnyi ba Sherrie Silver bamaze kujya mu bihugu bitandukanye
Sherrie Silver n'ababyinnyi be ubwo bitabiraga igikorwa cya Goalkeepers Global Goals Awards gitegurwa na Bill Gates
Silver Beat World yashinzwe na Sherrie Silver irimo ababyinnyi batandukanye barimo abo Sherrie Silver yakuye ku muhanda
Umwaka ushize Sherrie Silver n'ababyinnyi be bitabiriye igikorwa gitegurwa na Bill Gates n'umugore we cya Goalkeepers Global Goals Awards
Sherrie Silver n'ababyinnyi be bajya bahabwa umwanya bakigaragaza mu bitaramo byabereye mu Rwanda
Perezida Kagame aha yaganiraga n'umubyinnyi w'icyamamare, Sherrie Silver mu gitaramo cya NE-YO cyabereye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .