Nubwo Saranda amaze kubaka izina, ahamya ko atari ibintu yakuze akunda, habe no kuba umukunzi wa filime rwose.
Uretse kuba atarazikundaga, Saranda ahamya ko ubwo yageragezaga kwinjira mu byo kuzikina iwabo batamurebye neza kuko bamubujije bigasaba kubikora yiyibye.
Ni inkuru ndende y’urugendo rw’uyu mukobwa umaze kumenyekana muri sinema y’u Rwanda kubera filime zirimo ‘Indoto’ na ‘The Scret’ zamugize icyamamare.
Avuga uko yinjiye muri sinema bimutunguye, Saranda yagize ati “Ubundi sinema nyinjiramo si ibintu natekereje cyangwa nateguye, si ibintu nakundaga rwose nkubwije ukuri.”
Uyu mukobwa ahamya ko bitewe n’ahantu yakuriye ndetse n’ibyo yize yumvaga azaba umu pilote cyangwa umuganga, ati “Ntabwo nari nzi ko ubuzima bwanyerekeza muri sinema.”
Saranda utarakundaga sinema yaje gutungurwa n’inshuti ye yitwa Eric Ngabikwiye wayoboye filime yitwa ‘The Scret’ amusaba ko yamufasha agakinamo.
Uyu mukobwa utarumvaga ko iwabo bazanamenya ko akina filime yemeye kujya kuyikinamo ariko na bwo ari uburyo bwo gufasha inshuti ye.
Ibyari filime ngufi, byaje guhinduka nyuma y’uko iyi yari yakinnyemo yari imaze gukundwa cyane ubuyobozi bwayo bufata icyemezo cyo kuyigira uruhererekane.
Ubwo bari bamusabye ko yakomeza gukina muri iyi filime mu buryo buhoraho, Saranda yegereye musaza we (ari na we wamureraga) amubwira ko agiye gukina filime undi amubera ibamba.
Saranda wari watangiye kwiga muri Kaminuza, yatangiye kujya ajya gukina yihishe cyane ko musaza we yari yamuhakaniye.
Ati “Musaza wanjye yamenye ko nkina filime ubwo iyo nakinagamo ‘The Scret’ yari igeze kuri saison ya kabiri, na bwo yari abibwiwe n’abaturanyi bamubwiye ko bamfana.”
Nubwo musaza we yamurakariye, Saranda avuga ko atigeze amubuza gukomeza gukina filime.
Uyu mukobwa wari umaze gukunda sinema, yaje kubona amahirwe yo kwinjira muri ‘Zacu Entertainment’ bamukinisha mu yitwa ‘Indoto’ yanarushijeho kumugira icyamamare noneho aninjiza amafaranga.
Uretse Saranda watangiye adakunda ibya sinema, n’iwabo batari bamushyigikiye bagiye babona iterambere rye bahitamo kumushyigikira, kuri ubu agahamya ko atunzwe no gukina filime.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!