Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Shaffy yavuze ko nyuma yo gukora iyi ndirimbo yayumvishije Scillah arayikunda bityo uko bayiganiraho birangira biyemeje ko uyu muhanzikazi ariwe uzayigaragaramo.
Ati “Mvuye i Kigali ndangije iriya ndirimbo nayumvishije Scillah kuko hari ukuntu ari inshuti yanjye dusanzwe tuganira, mu gihe rero twari turi kuganira yaje kuyikunda birangira musabye ko yakwemera kuzayigaragaramo.”
Shaffy yavuze ko ari iby’agaciro kuba umuhanzikazi nka Scillah yemera kumutera inkunga yo kugaragara mu ndirimbo ye, ahamya ko igikorwa uyu muhanzikazi yamukoreye ari icy’agaciro gakomeye mu muziki we.
Ati “Ni iby’agaciro gakomeye ubyumve ko Scillah mushimira bikomeye kandi rwose yakoze.”
Iyi ndirimbo nshya ya Shaffy yakozwe na Element mu gihe kuyandika byagizwemo uruhare n’abarimo Rumaga na Christopher mu gihe amashusho yafashwe na Cedru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!