Uko Patrick Nyamitari yahekuwe na jenoside akiha umukoro wo kurwanya icyatuma yongera kuba

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Mata 2021 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Patrick Nyamitari uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, yihaye umukoro wo guhangana n’abapfobya Jenoside bakomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga, kandi yaramuhekuye.

Mu kiganiro uyu muhanzi yahaye IGIHE muri ibi bihe byo kwibuka, yavuze ko afite amateka maremare ajyanye na jenoside cyane ko yamuhekuye ikamutwara abantu mu muryango we.

Ati “Ndi umuhererezi iwacu, ni njye njye nyine wavukiye mu Rwanda, mu bihe byabanjirije jenoside abandi bavukiye mu mahanga aho ababyeyi bari barahungiye. Iwacu batashye bambyarira mu Rwanda.”

“Jenoside yabaye ndi muto bihagije si byinshi nibuka. Gusa nahaburiye abantu batari bake, barimo ba masenge babiri bari batuye i Butare ari naho nanjye yatangiye ndi nari najyanywe mu bihe bya pasika mbese ni birebire [...] gusa Imana yarahabaye muri byose.”

Avuga ko icyo yigishijwe n’amateka mabi yaranze abahanzi bamwe babibye urwango mu bantu, bikagera aho bamwe bica abandi ni uko nawe uyu munsi u Rwanda ruri mu biganza bye.

Ati “Isomo nakuyemo nk’umuhanzi w’u Rwanda ni uko niba bataratinye gushyigikira uwo mugambi wo kwica ejo hazaza h’u Rwanda, uyu munsi u Rwanda rwifuzwa ruri mu biganza byanjye nanjye. Ibyiza byose bikwiye u Rwanda nkwiye kubigiramo uruhare. Kwibuka twiyubaka ni bimwe mu byo u Rwanda rukwiye. Kwibuka ni ukuzirikana aho twavuye habi Kwiyubaka ni ugusigasira ibyo twagezeho tukanabikuba inshuro ibihumbi.”

Yavuze ko n’ubwo habayeho gutana ku bahanzi bamwe hari abandi bagize uruhare rukomeye mu isanamitima rya benshi, bakongera gutuma hari abareka kwiheba bakumva batari bonyine.

Ati “Biragaragara ko abakiri bato nabo bahagurutse. Inganzo yabo iravuga ikagera ku mitima ya benshi. Iyo urebye hirya no hino kuri za televiziyo na radiyo ubona urubyiruko rwunze ubumwe ruririmba ngo “Ntibizongere ukundi” ntibyakongera rero duhari nabo bandi bahari.”

Muri iyi minsi hari abapfobya n’abahakana jenoside bakomeje kuba benshi cyane ku mbuga nkoranyambaga, ariko Patrick Nyamitari yavuze ko kuko aya mahano yamuhekuye agomba guhangana nabo.

Ati “Uhakana agapfobya aya amateka, njye ntituri kumwe kandi sinanamwemerera ko abeshya mwumva kuko nzi ingaruka yangizeho. Dore atari ukubeshya gusa harimo no gukomeretsa abagerageza kwiyubaka bundi bushya.”

Patrick Nyamitari yatuye indirimbo abantu barokotse indirimbo ye yise ‘Shira intimba’ abasaba gukomeza gutwaza bakiteza imbere.

Patrick Nyamitari avuga ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kuba ukundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .