The Ben yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na B&B FM, aho yari abajijwe uko yahuye na Miss Pamella basigaye babana nk’umugore n’umugabo.
The Ben yagize ati “Twahuriye i Nairobi mu 2019 ari kumwe n’inshuti ze twari tuziranye, duhita dutangira guhuza. Biratangaje ibintu by’Imana iyo ubonye umuntu ukumva hari ukundi kuntu ubaye. Ibyiyumviro namugiriye icyo gihe ni bwo bwa mbere byari bimbayeho.”
Yavuze ko ako kanya nta kintu kidasanzwe cyabayeho ahubwo yabitse nimero ye ya telefone bakomeza kuvugana kugeza ubwo Imana ibabashishije bakubaka urugo.
The Ben yahishuye ko hari aho byageze agira ngo si urukundo ahubwo aharaye Pamella.
Ati “Nabanje no kugira ngo ndamuharaye, narabimubwiye araseka cyane. Naramukunze cyane ngira ubwoba bw’uko ari ukumuharara.”
Abajijwe uko yasobanura umugore we mu magambo make, The Ben yavuze ko ari umugore ugira urukundo kandi wihangana.
The Ben na Uwicyeza Pamella bamenyanye mu 2019, baza kurushinga mu Ukuboza 2023.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!