00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Niyonkuru Eric wari umunyamakuru yinjiye mu muziki uhimbaza Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 March 2025 saa 11:33
Yasuwe :

Niyonkuru Eric [Neric] wahoze ari umunyamakuru mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda ndetse n’umufotozi, yahisemo gutangira urugendo rushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu muhanzi uba ku Mugabane w’u Burayi, yabwiye IGIHE ko yakuranye impano y’umuziki, ariko ntabashe kuwukora uko yabyifuzaga.

Ati “Namenyekanye nk’umunyamakuru nk’umwuga nize mu ishuri, gusa impano yo kuririmba narayivukanye irererwa mu itorero rya ADEPR mu Cyahafi. Kuririmbira Imana ni indoto z’ubuzima nahoranye.”

Yavuze ko yagiye ahura n’ibicantege ariko akaba yaragiye yitabaza amasengesho mu byo akora byose, yasenga Imana ikamucira inzira igatanga ingabo nyinshi zipfa ku bw’umuhamagaro yatangije muri we, imihigo ikagerwaho.

Niyonkuru agaragaza ko yakuranye impano nyinshi zirimo kuririmba ndetse mu mashuri yisumbuye yari mu itsinda ryitwaga Power Boyz. Yongeyeho ko ubwo yari ageze mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yatangiye gukora ibikorwa bimusunikira gukora itangazamakuru kandi icyo gihe yigaga ‘Computer Electronic’.

Yagaragaje ko ubu ivugabutumwa arikora mu ndirimbo nk’umuhamagaro we.

Ati “Ndi kuririmba nk’ivugabutumwa rizabohora benshi ndetse abandi bakongeza imbaraga mu bugingo. Ubu nibera mu buzima bwo gusenga, ndi gukura mu buryo bw’umwuka ndetse no mu bihangano maze kwandika. Uko nsoma Bibiliya ngenda nsobanukira kurushaho ibyanditswe.”

Uyu musore yavuze ko kuri ubu ari guhanga ibihangano bizaba bigize album ye ya mbere aho ateganya kuririmba ibifasha abantu kumenya Bibiliya, bakumva ibyanditswe byera, ugukomeza abababaye ndetse n’ibihangano byongerera imbaraga abakirisito mu rugendo rw’agakiza.

Niyonkuru avuga ko afite ubumenyi bw’ibanze bwo gucuranga, bukaba bunamufasha mu gutegura ibihangano bye. Ni we wiyandikira kandi ni na we utegura uko indirimbo izasohoka imeze. Abantu bamufasha avuga ko abakenera mu gucuranga ndetse no kwagura uburyo bw’imiririmbire.

Kuri ubu ari gutegura ibihangano bye wenyine ariko akaba azafatanya ibindi n’abahanzi bo muri Finland aho ari muri iki gihe.

Niyonkuru Eric wamenyekanye mu itangazamakuru ageze kure ibikorwa by’umuziki uhimbaza Imana
Niyonkuru ni umwe mu bashaka gushinga imizi mu muziki wo kuramya Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .