Aba bagabo bategerejwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy kizaba ku wa 20 Gashyantare 2025, bafatwa nk’abanyarwenya bamenyerewe mu biganiro binyuranye bitambuka ku ma shene atandukanye ya Youtube, bigakundwa n’abatari bake.
Mu kiganiro na IGIHE, Fally Merci usanzwe ategura Gen-Z Comedy yavuze ko atari yatekereje gutumira aba bagabo, icyakora ahamya ko mushiki we ari we wabaye imbarutso yo kubatumira.
Ati “Ubwo nari ndi gutegura iki gitaramo, mushiki wanjye yari ari kureba amashusho y’ibiganiro baba bakoze arangije arambwira ati ariko wazatumiye aba bagabo ko bazi gusetsa.”
Fally Marci avuga ko uretse mushiki we, na we yari asanzwe akurikira ibiganiro by’aba bagabo, azi neza ukuntu basusurutsa Abanyarwanda bituma afata icyemezo cyo kubatumira.
Ati “Aba bagabo ni abantu bazi gusetsa, iyo urebye ukuntu abantu babakunda n’ukuntu batanga ibyishimo, nanjye nahise mbyumva vuba kuba nabahuza n’abakunzi babo noneho bagataramana imbonankubone.”
Byitezwe ko aba banyarwenya bazasusurutsa abazitabira igitaramo cya Gen-Z Comedy giteganyijwe ku wa 20 Gashyantare 2025.
Ni igitaramo gitegerejwemo abandi banyarwenya nka MC Kandii & Musa, Luck Baby, Salisa, Isacal, Pirate na Pilote bo muri Gen-Z Comedy aba bakazafatanya na Joshua mu gihe Lucky Nzeyimana ari we mutumirwa w’umunsi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!