Uko Mr Eazi yabereye ikiraro Joeboy ugiye gutaramira mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Gashyantare 2020 saa 05:18
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi wo muri Nigeria Joseph Akinfenwa Donus umaze kwamamara nka Joeboy agiye gutaramira muri Kigali Jazz Junction izaba ku wa 28 Gashyantare uyu mwaka, yavuze uko Mr Eazi yamubereye ikiraro kimwinjiza mu muziki yari asanzwe akora nko kwishimisha.

Uyu musore yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura igitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020, aho azahuriramo na Davis D ndetse na Niyo Bosco uri mu bahanzi bagezweho muri iki gihe.

Joeboy yabajijwe uko yahuye n’umuhanzi Oluwatosin Ajibade [Mr Eazi] usanzwe afite inzu ifasha abahanzi ya emPawa Africa, ari nayo yazamuye Joeboy ugezweho muri iki gihe.

Mu gusubiza Joeboy yavuze ko yahuye na Mr Eazi mu buryo butangaje, ati “Nigaga muri kaminuza ya Lagos [UNILAG], nakoraga umuziki wo kwishimisha. Igihe kimwe nashyize amashusho ndi kuririmba ku rubuga rwa Instagram arayibona tuza kumenyana kubera impano yari yambonanye atangira kumfasha atyo.”

Yavuze ko afata Mr Eazi nk’umuntu washyize itafari ku muziki we ndetse by’umwihariko akishimira kuba aba muri iyi nzu ye ifasha abahanzi.

Iki gitaramo ategerejwemo giteganyijwe ku wa 28 Gashyantare 2020. Joeboy yatowe n’abakurikira urubuga rwa Twitter rw’abakunzi ba Kigali Jazz Junction ku majwi 66.2% ahigitse Innos B wo muri RDC wakoranye indirimbo na Diamond Platnumz ndetse n’Umunya-Kenya Stella Mwangi.

Joeboy ni umwe mu bahanzi bagezweho cyane muri Afurika muri iki gihe ndetse mu banyabirori bo muri Kigali baramuzi cyane kuko indirimbo ze zidasiba gucurangwa mu tubyiniro dutandukanye yaba muri Kigali no hanze yayo. Indirimbo ze zamamaye cyane mu 2019. Aririmba cyane Afro Pop na R&B.

Uyu musore w’imyaka 22, yavutse ku wa 21 Gicurasi 1997 mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, akaba ari umwanditsi n’umuririmbyi. Abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya emPawa Africa.

Yize muri Kaminuza ya Lagos izwi nka UNILAG aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’imicungire y’abakozi.

Joeboy yatangiye kuririmba ubwo yari afite imyaka 16. Ku myaka 17 akora indirimbo ye ya mbere yise ‘Gbeseyin’. Yasubiyemo ‘Shape of You’ ya Ed Sheeran yakirwa neza ndetse inatumbagiza izina rye ku rwego ruhambaye.

Uyu muhanzi akimara kuririmba iyi ndirimbo ya Sheeran yahise yemererwa na Mr Eazi ubufasha ndetse anamusinyisha mu nzu ye ifasha abahanzi.

Mu ndirimbo yakoze zamenyekanye harimo ‘Baby’, ‘Beginning’, ‘All of You’ n’izindi nyinshi zatumye muri iki gihe abarirwa mu bahanzi bahagaze neza muri Nigeria. Amaze gukora album imwe yise ‘Love & Light’. Joeboy aherutse gusohoka ku rutonde rwa BBC rw’abahanzi bo kwitega mu 2020.

Nadege Gaju ushinzwe iyamamazabikorwa muri Volkswagen yavuze ko muri iki gitaramo buri muntu uzakitabira akoresheje Move Ride azagabanyirizwa 10% y’amafaranga y’urugendo.

Kugira ngo ubashe gukora ingendo mu modoka zitandukanye za Volkswagen zirimo Polo, Passat na Teramont bigusaba kubanza gushyira muri telefoni yawe yaba ikoresha Android cyangwa iOS, ‘application’ ya ‘Move’.

Usabwa kubanza gufungura konti ukoresheje e-mail cyangwa nimero yawe ya telefoni (Sign up), ubundi gahita winjiramo (Log in).

Mbere y’iki gitaramo uyu muhanzi arahura n’abantu banasangire mu mugoba bise "Meet and Greet" kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2020 kuri Marriott Hotel ahaba hacurangira itsinda rya Nep Djs kwinjira bikaza kuba ari ubuntu kuri buri wese ubyifuza.

Ni umugoroba wahura n’uyu muhanzi mukifotozanya mukanasangira mbere yuko igitaramo nyiri izina kiba.

Joeboy ubwo yari ageze i Kigali
Mbere y'igitaramo abantu barabanza bahure basabane n'uyu muhanzi muri Kigali Marriott Hotel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza