00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Meghan Markle yashatse kwiyahura, ‘divorce’ ya Jennifer Lopez yagoranye: Avugwa mu myidagaduro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 August 2024 saa 02:03
Yasuwe :

Kuva muri Gicurasi uyu mwaka hatangiye kuvugwa urunturuntu mu rugo rwa Jennifer Lopez na Ben Affleck. Ni ibintu byatangiye bifatwa nk’ibihuha cyane ko iyi ‘couple’ yarushinze mu 2022, abantu bumvaga ko bigoranye gushwana itamaze kabiri.

Ibintu byatangiye kugaragara ko aribyo ubwo Jennifer Lopez yatangiye kujya mu ruhame wenyine, ndetse na Ben Affleck ava mu rugo babanagamo ajya kuba ukwe kugeza ejo bundi ubwo yanaguraga inzu ye bwite.

Kuri ubu TMZ yatangaje ko amakuru ahari ari uko nyuma y’ibi byose noneho aba bombi batakivugana yaba kuri telefone cyangwa mu bundi buryo.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko kandi Jennifer Lopez na Ben Affleck nta n’umwe urashaka umunyamategeko, ndetse ibijyanye na gatanya yabo bikaba biri mu biganza by’ababarebera inyungu akaba ari nabo bari gushyira ku murongo ibijyanye n’imitungo.

Ibya Jennifer Lopez na Ben Affleck bikomeje kugorana

Umuhungu wa Angelina Jolie yatangiye koroherwa

Umuhungu wa Angelina Jolie witwa Pax uheruka gukora impanuka y’igare ry’umuriro, yavuye mu byuma bimufasha guhumeka nyuma y’iminsi mike yari amazemo. Uyu musore w’imyaka 20 yari yagize ibibazo bikomeye byaturutse kuri iyi mpanuka ndetse Pagesix yatangaje ko agifite inzira ndende yo kugira ngo akire neza.

Ku wa 29 Nyakanga nibwo uyu musore yakoze impanuka ndetse icyo gihe yahise ajyanwa mu bitaro igitaraganya. Icyo gihe, nyina yahise ajya kumurwaza ndetse n’abavandimwe b’uyu musore batanu bamusuraga buri munsi ngo bamenya amakuru ye.

Pax yari amaze iminsi ubuzima bwe buri mu kaga

Meghan Markle yagaragaje urugendo yanyuzemo ubwo yashakaga kwiyahura

Meghan Markle yabigarutseho mu kiganiro we n’umugabo we Prince Harry bagiranye na CBS, aho bamurikaga umushinga ugamije gufasha ababyeyi babuze abana biturutse ku mbuga nkoranyambaga bise “The Parent’s Network’’.

Ubwo Markle yavugaga ku ngaruka gusererezwa ku mbuga nkoranyambaga bishobora kugira ku bana bato, yitanzeho urugero.

Mu 2021 uyu mugore yigeze kubwira Oprah Winfrey ko yashatse kwiyahura, ibintu avuga atajya yifuriza undi muntu uwo ari we wese kuba yagirira ibyiyumviro, agakangurira abantu kujya bita kuri bagenzi babo bakamenya uko biyumva n’ubwo baba bagaragaza ko bameze neza inyuma.

Ati “Niba njye ndi kuvuga ibyo naciyemo nkabitsinda bishobora gutuma umuntu runaka akira bikarengera ubuzima bwe, cyangwa se bikaba byakangura abantu bakumva ko bakwiriye kujya bamenya uko bagenzi babo biyumva ntibarebere inyuma gusa uko bagaragara neza ngo bagire ngo buri kimwe kimeze neza.’’

Meghan Markle na Prince Harry batanze ikiganiro uyu mugore yahishuriyemo ko yanyuze mu bihe bigoye agashaka kwiyahura

Tom Cruise yatangiye gukundana n’uwo arusha imyaka 37

Tom Cruise wamamaye muri filime “Mission: Impossible” n’izindi zitandukanye, yatangiye gukundana n’umuririmbyi wo muri Espagne. Uyu mugabo w’imyaka 62 aravugwa mu rukundo n’umukobwa w’imyaka 25 witwa Victoria Canal.

Pagesix yatangaje ko aba bombi bahuriye muri Glastonbury festival mu ntangiro z’uyu mwaka.

Nyuma yo kumenyana aba bombi bakomeje ubucuti ndetse mu gitaramo Canal yakoze muri Kamena uyu mwaka, Tom Cruise yari ari mu bagiye kumushyigikira. Na Tom Cruise yatumiye uyu mukobwa mu ifatwa ry’amashusho ya filime “Mission: Impossible 8”.

Tom Cruise yari aherutse kuvugwa mu rukundo n’Umunyamideli w’Umurusiya, Elsina Khayrova.

Tom Cruise aravugwa mu rukundo n'umukobwa arusha imyaka 37
Victoria Canal uvugwa mu rukundo na Tom Cruise

Asake yateguje album iriho abarimo Travis Scott

Umunya-Nigeria Ahmed Ololade wamamaye nka Asake, yateguje album ye nshya ya gatatu. Iyi igiye kuza ikurikira iyo yise “Mr. Money wi Vibe” ndetse na “Work of Art” yaherukaga gushyira hanze. Album nshya yayise “Lungu Boy”.

Iyo album yayihuriyeho n’abahanzi barimo Abongereza bakomeye muri Hip Hop; Central Cee na Stormzy. Hariho kandi abandi bahanzi bakomeye nka Travis Scott wubatse izina mu muziki muri Amerika. Iyi album iriho indirimbo 13.

Asake yateguje album nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .