Ibi byabaye ku wa 24 Werurwe 2025 ubwo Marina yari amaze kubona indirimbo ‘Urw’agahararo’ yakoranye na Yampano ku mbuga zicurangirwaho umuziki nyamara bari barumvikanye ko izasohoka iherekejwe n’amashusho yayo.
Marina wananiwe kwihanganira ko iyi ndirimbo yakoranye na Yampano yagiye hanze atabizi kandi igasohoka mu buryo bw’amajwi gusa yasabye Youtube ko yayikuraho kugira ngo babanze baganire ku isohoka ryayo.
Uyu muhanzikazi utifuje kugira byinshi avuga kuri iki kibazo, yavuze ko agiye kuganira na Yampano bakareba uko iyi ndirimbo yasohoka mu buryo bumvikanyeho.
Ku rundi ruhande ariko, Yampano udahakana ko yasohoye iyi ndirimbo atabwiye Marina cyane ko yateganyaga ko bazayikorera amashusho muri Mata 2025, we ahamya ko yumva atazongera kuyikoraho cyane ko hari ibyo atabashije kumvikana na Marina kuva mu ikorwa ryayo, agahamya ko agiye gushaka uko yayisumbuza kuri EP.
Ati “Ntabwo numva ko nzongera kuyikoraho, hoya rwose. Ngiye gushaka indi ndirimbo nayisimbuza, buriya iyo ibintu bidakunze urabireka.”
Iyi ndirimbo ya Yampano na Marina, yari yasohotse kuri EP yaherukaga gusohora yise ‘Black love’ yari iriho izindi ndirimbo nka Ikwiye,Somebody na Urw’agahararo yari yakoranye na Marina.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!