Iyi ndirimbo ya mbere igiye hanze kuri album nshya ya King James, ahamya ko ari impano yahaye abakunzi ku munsi wahariwe abakundana ‘Saint Valentin’.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, King James yavuze ko yahisemo gukorana iyi ndirimbo na Mutima yari amaze imyaka itandatu abonye agakunda ijwi rye bikomeye.
Ati “Mu gihe cyahise nabonye indirimbo ‘Kuch kuch’ yari yasubiranyemo n’abandi bahanzi nkunda ijwi rye, rero ryangumyemo birangira dukoranye iyi ndirimbo.”
King James wari warumvise ijwi ry’uyu mukobwa mu 2019 yaje kumushaka asanga yimukiye muri Tanzania icyakora bashaka uko bahuza barakorana.
Mutima ni umwe mu banyeshuri bize umuziki mu ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki icyakora mu minsi yashize yaje kwimukira muri Tanzania, aho asigaye atuye.
Iyi album nshya ya King James igizwe n’indirimbo icumi, mu gihe ikurikiye iyo yise ‘Ubushobozi yari igizwe n’indirimbo 17.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!