Ni umukobwa ukiri muto mu myaka ariko inkuru y’ubuzima bwe iramugora kuyibara, biragoye kuganira na Kadudu ngo umukuremo byose bimurimo kuko nubwo akunda gusetsa, hari aho agera agasuka amarira.
Iyo muganira hari igice kimwe cy’ubuzima ageraho bikamugora kubuganira mu kiganiro ariko byorohera uwo baganira ko aremerewe ku mutima.
Icyakora bimwe mu byo yabashije guhishurira IGIHE, ni uko ku myaka ye yagerageje kwiyahura inshuro eshatu zose Imana igakinga akaboko.
Nubwo adahishura neza icyari cyabaye ashaka kwiyahura bwa mbere, Kadudu uba usuka amarira, yavuze ko bwa mbere agerageza kwiyahura hari mu 2015.
Ati “Ntabwo ndi bukubwire icyari cyabaye, ariko icyo gihe numvaga ubuzima atari ngombwa ubuzima mbwanze.”
Icyo gihe uyu mukobwa wari warumvise ko iyo umuntu acometse radiyo mu gihe cy’imvura aba afite ibyago byo gukubitwa n’inkuba, yaje kwigira inama yo kubikora ndetse afata kuri ‘antenne’ yayo.
Inkuba yahamagaraga na yo ntabwo yigeze imutenguha kuko avuga ko yaje kumukubita ariko iramuhushura uwo munsi aba ararusimbutse.
Ati “Kwakundi bajya bavuga ngo ntimugacomeke radiyo mu gihe cy’imvura […] njye naravuze nti harya ntibavuze ko byica. Ntabwo nayicometse gusa ahubwo nanafashe kuri ‘antenne’ ndavuga nti ngajo rwa rupfu bavuga niruze. Inkuba yarankubise radiyo yahise iba ubushwange nanjye nakangutse ndi ahandi kuko yankubise ku gikuta.”
Nubwo nanone atavuze icyari cyabaye ku nshuro ya kabiri, Kadudu nabwo yifuje kwiyahura yiba imiti myinshi arayivanga arayinywa na yo birangira itamuhitanye.
Ati “Ubwa kabiri sinkubwira umwaka kuko hari abantu bazabona ikiganiro bakibuka ibyabaye bakabimenya. Icyo gihe nibye imiti ndayivangavanga ndanywa. Icyo gihe bwo rwose nari nagiye ariko ndarusimbuka.”
Mu ntangiriro za 2023, Kadudu wari warinjiye mu bucuruzi bwa serivise z’imwe muri sosiyete y’itumanaho ya hano mu Rwanda, yaje gutuburirwa n’umutekamutwe wamwibye arenga ibihumbi 300Frw, telefone n’utundi tuntu yagendanaga.
Nyuma yo gutuburirwa, Kadudu kwihangana byaramunaniye nabwo ahitamo kongera kwiyahura, icyo gihe Kadudu ahamya ko yaguze ‘kanta’ arayinywa na yo yanga kumwica.
Ati “Nubwo wumva nashakaga kwiyahura ariko natinyaga gupfa mbabaye, ubwa gatatu bwo nanyweye kanta, nakoze ikomeye y’igikoma numva ko ihita indangiza. Buriya ni uburozi bubi naraburwaye ariko nza gukira.”
Yagiye muri Gen-Z Comedy yifuza ahantu ho kuruhukira
Uyu mukobwa wari ufite ikibazo cy’agahinda gakabije, umunsi umwe yaje kubona kuri televiziyo umusore bigeze gukundana mu mashuri ari mu kiganiro cy’urwenya Gen-Z Comedy, amubaza uko yajya agera aho bibera.
Uyu musore wigeze kuba mu rutonde rw’abanyarwenya ba Gen-Z Comedy yaje kumufasha kwinjira aho bitoreza ariko agenda atagiye gusetsa ahubwo we yifuza kujya yitabira ibi bitaramo kugira ngo aruhuke mu mutwe.
Ati “Buriya ni yo mpamvu muri Gen-Z Comedy mpakunda cyane, niyo naba ndiyo gusa. Iyo ntekereje uko ninjiyeyo n’aho bigeze ndavuga ngo Imana yarakoze. Kuva nagerayo nta na rimwe ndongera gusubira muri bya bitekerezo, niyo byanze ndeba amashusho y’urwenya rwaho nkagaruka.”
Icyakora nubwo yinjiyeyo yifuza ahantu ho kuruhukira, Kadudu yagiye afatanya n’abandi kwitoza kuri ubu asigaye ari umwe mu banyarwenya basetsa abitabira ibi bitaramo.
Kuri ubu ni umwe mu batumiwe mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 15 Gicurasi 2025 aho azahurira n’abandi banyarwenya bakuriye muri Gen-Z Comedy iherutse kwizihiza imyaka itatu ishize ibi bitaramo bitangiye kuba.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!