00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Jules Sentore wakuranye inzozi zo kuririmba ‘Gospel’ yisanze muri gakondo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 May 2025 saa 04:18
Yasuwe :

Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bakiri bato ariko bihebeye umuziki umuziki gakondo. Yahishuye ko ubwo yatangiraga kuririmba, yiyumvagamo umuhamagaro wo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ubwo yaganiraga na IGIHE, Jules Sntore yavuze ko kera ubwo yatekerezaga kuba yakora umuziki, we yari azi ko azakora uwo kuramya no guhimbaza Imana, icyakora kubera icyifuzo cya sekuru Sentore Athanase, yisanga muri Gakondo.

Inzozi zo gukora umuziki wa ‘Gospel’ kuri Jules Sentore ntabwo zari impanuka, kuko avuga ko zaturutse ku bahanzi bamutozaga ubwo yari atangiye ibyo kuririmba.

Ati “Kera naririmbaga indirimbo zisanzwe ariko nkumva nzaba umuhanzi wa Gospel, buriya Guy Badbang, Aime Uwimana na Patrick Nyamitari bari mu bahanzi bantoje kuririmba.”

Bwa mbere yumva yaba umuhanzi, Jules Sentore yafashe indirimbo "Ni nde undirije umwana" ya Orchestre Impala, ashyiramo amagambo yo kuramya no guhimbaza Imana, ayigira iye.

Kuva ubwo Jules Sentore yatangiye kujya ayiririmbira ab’iwabo ndetse bamwe batangira kumubona nk’umusore w’impano mu muziki.

Icyakora uko abandi babibonaga, si ko Sentore Athanase yabibonye kuko yahise avumbura ko umwuzukuru we yibye indirimbo ya Orchestre Impala.

Ati “Nari nayikoze neza, nashyizemo amagambo, ab’iwacu bose bumva naba umuhanzi. Rimwe muzehe Sentore aza kunyumva, arambwira ati ’Wowe uri kwiba ibihangano by’abandi? Utangiye kwiba iby’abandi wowe’?”

Nyuma y’aha, Jules Sentore yatangiye kujya agisha inama sekuru, amubwira ko kugira ngo abe umuhanzi mwiza, bizamusaba kuririmba iby’umuco w’u Rwanda.

Ati “Waririmba nka benshi mu bahanzi b’ibyamamare muri Amerika ariko ntiwagera ku kigero cyabo cyangwa byibuze ngo ugere muri kimwe cya kabiri cyabo, ariko nuririmba ibyacu by’umuco uzaba uzi impamvu uri kuririmba umuziki, uzaba ufite impamvu ifatika […] uzaba uri kumpesha icyubahiro nk’uwagutoje.”

Jules Sentore ahamya ko nyuma y’ikiganiro yagiranye na sekuru Sentore Athanase, yahise ava mu byo gukora izindi njyana, yisanga muri gakondo.

Ni ibintu uyu musore ahamya ko byamutwaye umwaka wose yitoza gukora umuziki wa gakondo, atangira kujya aherekeza sekuru mu bitaramo.

Icyakora nubwo Jules Sentore yari amaze kwinjira mu muziki gakondo, ntabwo yigeze ajya kure ya ‘Gospel’ kuko ubwo yatangiraga gusohora indirimbo, iya mbere yahereyeho yari muri uwo mujyo wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ku rundi ruhande nubwo Jules Sentore akora umuziki usanzwe, ntabwo yemera ko adakora umuziki wa ‘Gospel’ kuko n’ubundi yamamaza ubutumwa bwiza nubwo nta torero abarizwamo.

Jules Sentore yahishuye ko yatangiye umuziki yiyumvamo kuzakora 'Gospel' ariko sekuru Sentore Athanase abimukuramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .