Nyuma yo kwegukana igihembo cya Isango na Muzika Awards, Mbonyi yavuze ko yakuze afite umuhamagaro wo kubwiriza ijambo ry’Imana, ari nayo mpamvu yihebeye uyu muziki.
Ati”Mu byukuri nari mfite umuhamagaro wo kuvuga ubutumwa, numvaga mfite inyota yo gutanga ubutumwa bw’ihumure bukomeza imitima y’abantu.”
Uyu muhanzi avuga ko atigeze atekereza ko nakora uyu muziki azakuramo amafaranga cyangwa amashimwe atandukanye nkuko biri kugeza ubu.
Icyakora yongeraho ko uko iminsi yagiye yisunika yagendaga abona ibyo atatekereje bikunze, yaba amafaranga ndetse no kwamamara kw’ibihangano bye.
Mu 2015 nibwo Israel Mbonyi yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka ine yari amaze ari kwiga mu Buhinde.
Uyu wari waratangiriye ubuhanzi mu Buhinde, yageze mu Rwanda izina rye rimaze kuzamuka cyane.
Akigera mu Rwanda ntabwo yahise ajya gukora ibyo yize dore ko yari amaze kuminuza mu bijyanye na ‘Pharmacy’ ahubwo yashyize imbaraga mu muziki.
Kuva mu 2015 kugeza ubu uyu muhanzi ni umwe mu nkingi za mwamba mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Usibye Isango na Muzika Awards, Israel Mbonyi aherutse kwegukana igihembo cya Maranatha Awards binyuze kuri album ye Mbwira aherutse gusohora.
Iyi Album iriho indirimbo zakunzwe bikomeye nka; Mbwira nyine yanayitiriye, Karame, Intashyo, Number one, Yankuyeho urubanza, Indahiro, Sinzibagirwa,Hari ubuzima na Nzi ibyo nibwira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!