Ibi Cyusa yabikomojeho mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo gusohora iyi ndirimbo ye nshya.
Yemeza ko iyi ndirimbo ikubiyemo isengesho yajyaga atera mu minsi ishize nyuma yo gusumbirizwa n’imijugujugu y’abanengaga ibyemezo bye mu rukundo.
Ati “Sinavuga ngo ni nde cyangwa nde, abakurikiye ibihe nanyuzemo mu minsi ishize barabizi ko ndi mu bagarutsweho cyane kubera amahitamo atandukanye nabaga nafashe mu rukundo. Urebye ukuntu abantu bose basamiraga hejuru inkuru zanjye benshi bakanyibasira byatumye numva inganzo ije nkora iyi ndirimbo."
Cyusa avuga ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo gushaka uruhare rwe mu nkuru zagiye zimugarukaho agatekereza ko nawe hari aho yabaga atitwaye neza, bityo ahitamo gutera isengesho asaba Imana kumuhindura.
Ati "Byatumye ntekereza nsanga nshobora nanjye kuba ntari umutagatifu bituma numva ngomba guca bugufi ngasaba Imana imbaraga zo guhindura amateka nkaba uwo ishaka ndetse yishimira. Ni ukuri irakora, none se uracyanyumva muri ibyo bintu?"
Nubwo ateruye ngo avuge inkuru y’urukundo yatumye ahimba iyi ndirimbo, benshi baribuka urwe na Jeanine Noach rwamenyekanye mu 2021.
Kuva bakundanye kugeza batandukanye, Cyusa na Jeannine yabaga ari amazina abanza mu binyamakuru by’imyidagaduro hano mu Rwanda ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
Uretse kuba inkuru zabo zitarasibaga kugarukwaho, abakunzi b’umuziki ndetse n’imyidagaduro muri rusange ntabwo basibaga kwibasira uyu muhanzi bamushinja gukundana n’umugore umuruta, mu gihe aho batandukaniye nabwo atorohewe n’abamushinjaga guhemukira umugore wamuhaye urukundo rwe.
Ku rundi ruhande ariko, Cyusa asohoye iyi ndirimbo mu gihe ari mu myiteguro y’igitaramo ‘Migabo’ kizabera muri Camp Kigali ku wa 8 Kamena 2024.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!