00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko ibyamamare byaserutse mu mikino Olempike iri kubera i Paris (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 July 2024 saa 01:51
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa 26 Nyakanga 2024 abatuye Umujyi wa Paris ndetse n’abashyitsi bawugendereye kubera imikino Olempike bizihiwe n’ibirori byo kuyifungura byitabiriwe n’abantu batandukanye.

Mu gihe abakinnyi bahatanira imidali ya zahabu mu Mikino Olempike ya 2024 i Paris, isi yose yamaze kwerekezayo amaso ariko nanone ibyamamare byayitabiriye bikomeje koza amaso y’abayikurikira binyurana umucyo mu birori biyiherekeza.

Ni ibirori byatangiriye muri gahunda ya Louis Vuitton yiswe "Prelude to the Olympics" byabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Nyakanga 2024 bikaba byitabiriwe n’abafite amazina akomeye mu myidagaduro y’Isi.

Amwe mu mazina akomeye amaze kugaragara muri iyi mikino harimo abarimo John Legend, Ariana Grande, Zendaya, Celine Dion, Lady Gaga, Serena Williams, Pharrell Williams, Aya Namakura, Didier Drogba n’abandi benshi.

Kuva kuri Ariana Grande na Cynthia Erivo kugera kuri Emma Chamberlain na Princess Charlene w’i Monaco, tugiye kugaruka ku buryo ibyamamare byaserutse mu birori byo gufungura imikino Olempike ya 2024.

Snoop Dogg atwaye urumuri rwa Olempike mu Mujyi wa Paris
Serena Williams yafatiye ifoto ku munara wa Eiffer
Pharrell Williams yaserutse yambaye imyenda ya Louis Vuitton
Nina Dobrev yaserutse yambaye imyenda ya Ralph Lauren
Lindsey Vonn yaserutse yambaye imyenda ya Thom Browne
Lady Gaga n'ababyinnyi be mu birori byo gufungura imikino Olempike
Kelly Clarkson yaserutse gutya mu mikino Olempike
Cynthia Erivo na Ariana Grande ubwo batambukaga imbere y'abitabiriye ibirori byabanjirije imikino Olempike
Zendaya mu Mujyi wa Paris
Vincent Cassel yaserukanye mu mikino Olempike na Narah Baptista
Shaun White yaserukanye na Nina Dobrev
Tonny Parker yaserukanye na Agathe Teyssier
Serena Williams yaserutse yambaye imyenda ya Dolce Gabbana
Raphael Nadal yaserukanye urumuri
Prince AlbertII na Princess Charlene baMonaco ni uku baserutse i Paris
Lady Gaga yaserutse yambaye umwenda wahanzwe na Dior Haute Couture
John Legend yaserukanye n'umuryango we
Didier Drogba na Gabrielle Lemaire ni uku baserutse
Emma Chamberlain yaserutse yambaye imyenda ya Ralph Lauren
Cynthia Erivo yaserutse yambaye Louis Vuitton
Chrissy Teigen yari yambaye Chloe naho John Legend yari yambaye Louis Vuitton
Celine Dion yari yambaye Dior Haute Couture
Aya Nakamura yaserutse yambaye Dior Haute Couture
Ariana Grande yari yambaye Thom Browne na Swarovski
Anna Wintour yari yambaye Louis Vuitton mu gihe Baz Luhrmann yari yambaye Prada
Alex Cooper

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .