00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko ibyamamare byaserutse mu birori The Ben yasinyemo amasezerano y’imikoranire na NBG Ltd (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 May 2024 saa 09:18
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa 23 Gicurasi 2024 nibwo The Ben na Muyango Claudine bahawe amasezerano yo kwamamaza ikinyobwa ‘Fimbo’ gikorwa n’uruganda NBG Ltd, ibirori byitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye.

Ni igikorwa cyabereye muri Kigali Serena Hotel kibanzirizwa n’umuhango wo gusinya amasezerano wari witabiriwe na The Ben ndetse na Muyango Claudine bari baherekejwe na Umurerwa Evelyne usanzwe ukorana na NBG Ltd mu gihe uru ruganda rwari ruhagarariwe n’umuyobozi warwo, Urayeneza Anitha.

Yaba ku ruhande rw’abahawe amasezerano cyangwa ubuyobozi bw’uruganda, birinze guhishura byinshi ku masezerano bagiranye, icyakora buri ruhande rugahamya ko rwishimiye gukorana n’urundi.

Urayeneza Anitha yavuze ko yishimiye kwakira The Ben na Muyango Claudine muri NBG Ltd, ashimangira ko biteguye kwakira uwo ari we wese, by’umwihariko uwagira uruhare mu kurushaho gukundisha abantu ibinyobwa byabo.

Ati “Ubundi ni uko bitadukundira, twe dukunda urubyiruko ni nayo mpamvu tuba twifuza gukorana n’ibyamamare rukunda, iyaba byari ibikunda buri wese mu byamamare yakwinjira mu muryango mugari wacu.”

The Ben yavuze ko ari amahirwe adasanzwe gukorana n’uruganda rukorera mu Rwanda ibinyobwa, ati “Ni iby’agaciro gukorana na NBG Ltd, rumwe mu nganda zikomeye zengera mu Rwanda ibinyobwa bitandukanye.”

Muyango Claudine wari warigeze gukorana na NBG Ltd nawe yashimiye ubuyobozi bw’uru ruganda bwongeye kumugirira icyizere bukamuha amahirwe yo kwamamaza ikinyobwa gishya bashyize ku isoko cyitwa ‘Fimbo’.

Ati “Ni amahirwe kongera gukorana na NBG Ltd kuko ni uruganda nakoranye nabo neza kandi nibaza ko n’ubu tugiye gukorana neza nk’uko na mbere byagenze.”

Urayeneza Anitha yavuze ko ku ruhande rwabo bashimye serivise bahawe na Muyango Claudine, iyi ikaba ari yo mpamvu yatumye bifuza kongera gukorana nawe kuri iyi nshuro.

Nyuma yo gusinyira amasezerano imbere y’itangazamakuru, aba bahanzi n’ubuyobozi bwa NBG Ltd bahise bakira abari batumiwe ku meza barataramana bishimira iki gikorwa, ari nako bataha iki ikinyobwa gishya cyengwa n’uru ruganda.

Aha rero byari ibicika kuko ibyamamare byari byabukereye nk’uko bigaragara muri aya mafoto

Umunyamakuru Mutesi Scovia ubwo yatambukaga ku itapi y'umutuku
DJ Brianne ni uku yaserutse muri ibi birori
Zeotrap yari yitabiriye ibi birori
Alliah Cool ni umwe mu bitabiriye ibi birori
Umunyamakuru Bianca ni uku yari yaserutse
Nyambo Jesca na Killaman bakinana muri filime bari baserukanye muri ibi birori
Fifi wabyaranye imfura ye na Jay Polly na SKY2 bafata agafoto ku itapi y'umutuku
Dogiteri Nsabii wamamaye muri sinema ni uku yafashe ifoto ku itapi y'umutuku
Bamenya wamamaye muri filime zo mu Rwanda yaserutse mu ishati y'uruganda rwa NBG Ltd
The Ben na Muyango bafatana ifoto y'urwibutso
Muyango na The Ben bafatanye ifoto n'umuyobozi mukuru wa NBG Ltd Urayeneza Anitha
Mbere yo gusinya amasezerano babanje kuganira n'abanyamakuru
Urayeneza Anitha yahaye ikaze buri wese wifuza gukorana nabo
Muyango Claudine nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
Ubwo The Ben yashyiraga umukono ku masezerano
The Ben, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, yashimiye Umuyobozi Mukuru w'uruganda rwa NBG Ltd
Abarimo Muyoboke Alex, Babou umunyamakuru wa Isibo TV ndetse na Fiacre umaze kubaka izina mu gutegura ibitaramo bari bitabiriye ibi birori
Umunyamakuru wa RBA Ruvuyanga yari mu bitabiriye ibi birori
Green P yari yambariye gushyigikira umuvandimwe we The Ben
Umunyarwenya Mazimpaka Japhet nawe yari yitabiriye ibi birori
Abanyamakuru bari bitabiriye iki gikorwa ku bwinshi
Rocky Kimomo uzwi mu gusobanura filime ubwo yari ageze ahabereye iki gikorwa
Bamwe mu nkumi zafashije abitabiriye ibi birori mu bijyanye na 'Protocole'
Nkusi Arthur ni we wayoboye ibi birori
Sandrine Isheja yafatanyije na Nkusi Arthur kuyobora ibi birori
Bamenya na Shaffy bamamaye muri sinema bari mu bari bitabiriye ibi birori
Usanase Laura wamamaye nka Nikuze muri Citymaid yari muri ibi birori
Umuyobozi Mukuru wa NBG Ltd, Urayeneza Anitha yashimiye bikomeye umugabo we Gatera Norbert afata nk'umuterankunga mukuru w'uruganda
The Ben, Muyango Claudine na Urayeneza bakase umutsima bishimira ikinyobwa cya Fimbo cyamaze gushyirwa ku isoko
The Ben yahawe ububasha bwo kwamamaza ikinyobwa cya Fimbo
Semuhungu Eric yari umwe mu bitabiriye ibi birori
Muyango Claudine nawe yahawe uburenganzira bwo kwamamaza ikinyobwa cya 'Fimbo'
Kimenyi Yves umugabo wa Muyango Claudine yari yitabiriye ibi birori
Umukundwa Clemence benshi bazi nka Cadette yari yicaranye n'umunyamakuru wa Isibo TV, Babou
Umunyarwenya Joshua yicaranye na Zaba Missedcall wamamaye muri sinema y'u Rwanda
The Ben yasusurukije abakunzi be bari muri ibi birori
Marina nawe ni uku yaserutse muri ibi birori
Ababyinnyi Jojo Breezy na Divine Uwa bari babukereye muri ibi birori

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .