Ibi birori byari bigamije gukusanya inkunga yo gukomeza gufasha abana uyu mubyinnyi yiyemeje kwitaho by’umwihariko abaturuka mu miryango ikennye.
Abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation bigishwa amasomo atandukanye ubundi bakiga no kubyina ariko bagahabwa n’umwanya bakagaragaza impano zabo.
Mu rwego rwo kumenyekanisha uyu muryango ari nako akusanya inkunga yo kurushaho kuwitaho, Sherrie Silver yateguye ibirori byo gusabana yise ‘The Silver Gala’ byabereye muri Kigali Convention Centre mu Mujyi wa Kigali.
Nubwo itike yo kwinjira muri ibi birori yari ihanitse cyane ko iya make yari ibihumbi 120 Frw mu gihe indi yaguraga miliyoni 1Frw, benshi batunguwe n’uko umunsi w’ibirori wageze yashize ku isoko.
Abanyamujyi barimo n’ibyamamare bitabiriye ibi birori, buri wese yari yagerageje gukora ku mwenda we wo guserukana ahakomeye, ari nayo mpamvu muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku mafoto y’uko baserutse.
Ni ibirori byitabiriye n’abantu batandukanye biganjemo ibyamamare nka The Ben, Element Eleeeh, Kevin Kade, Alyn Sano, Miss Jolly Mutesi, Miss Muheto Divine, Bwiza, Miss Nishimwe Naomie, Intore Massamba n’abandi benshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!