Imvano y’indirimbo “Amasoni”, yubakiye ku nkuru mpamo ya Humura Deborah wabengutse umusore akabuzwa kubimubwira

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Nyakanga 2020 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize Humura Deborah yashyize hanze indirimbo yise “Amasoni” ivuga ku nkuru mpamo y’ibyamubayeho, agakunda umusore ariko akananirwa kubimubwira.

Indirimbo ya Humura yakurikiwe n’amagambo atandukanye aho abenshi bibazaga niba ari inkuru mpamo cyangwa ikaba ari inganzo y’abahanzi isanzwe.

Mu gusobanura indirimbo ye, uyu muhanzikazi yashimangiye ko indirimbo ye “Amasoni” ishingiye ku byamubayeho.

Yagize ati ”Nakunze umusore twari inshuti nafataga nk’umuvandimwe ariko kubimubwira birananira neza, mbajije umubyeyi wanjye arambuza ambwira ko naba nshyomotse bitabaho mu muco Nyarwanda ko umukobwa abwira umusore ko amukunda.”

Humura Deborah yabwiye IGIHE ko nyuma y’amasoni yari afite kongeraho kubuzwa n’iwabo kubwira uwo musore ko amukunda yabivuyemo ndetse bakomeza kuba inshuti zisanzwe kugeza ubu bakaba ari abavandimwe ku buryo iby’urukundo byamuvuyemo.

Bitewe nuko byamusigaye ku mutima, Humura yahise abikoramo indirimbo ndetse yanamaze gusohoka.

Mu kubara inkuru y’urukundo rwamugurumanyemo ariko ntirwagera ku ntego, Humura avuga ko umusore atigeze amenya icyo yatekerezwagaho.

Ati ”Hoya, ntabwo abizi rwose ko ariwe naririmbye, sinzi niba azanabimenya kuko sinigeze mubwira ko mukunda.”

Yagiriye inama abakobwa bagenzi be kutagira isoni zo kubwira abahungu ko babakunda, cyane ko hari igihe ushobora kubivuga bakorosora uwabyukaga.

Yavuze ko afite imishinga myinshi ari gukoraho muri studio ku buryo nyuma y’iyi ndirimbo azashyira hanze ibihangano byinshi.

Humura ni umuririmbyi akaba umwanditsi ndetse agacuranga na Guitar Acoustic, yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Kibe’ avuga ko ariyo ya mbere muri uyu mwaka wa 2020 ariko afite n’indi yari yarakoze mbere yise ‘Umunyenga’.

Humura ni mubyara wa Mani Martin, ni we umufasha mu buzima bwa muzika mu nzu ifasha abahanzi uyu musore afite yitwa Mani Martin Empire [MM Empire].

Mu mashusho y’iyi ndirimbo ye nshya yifashishijemo Bill Ruzima, umunyempano wize umuziki ku Nyundo naho mu majwi ayiherekeza agenda yunganirwa na Mani Martin.

Ikiganiro na Humura Deborah

Reba indirimbo "Amasoni" ya Humura Deborah

Umuhanzikazi Humura Deborah ni umuhanga mu gucuranga gitari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .