Uyu mukobwa w’imyaka 23 ari kwitegura kuzuza imyaka ibiri amaze yinjiye mu mwuga wo kuvanga imiziki, nubwo ku rundi ruhande yabigiyemo iwabo batabyumva cyane ko bifuzaga ko aba umuganga.
DJ Crush uvuka mu Karere ka Huye, avuga ko yatangiye ibijyanye no kuvanga umuziki ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Icyo gihe yari ashinzwe imyidagaduro mu kigo.
Ubwo yari agiye kwiga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, DJ Crush yahasanze bamwe mu banyeshuri bize ku kigo kimwe mu cyiciro rusange bari bazi ko ari umuhanga mu kuvanga imiziki bahita bamusabira ko na ho yajya abasusurutsa.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Crush yavuze ko nubwo yari amaze kwihebera ibijyanye no kuvanga imiziki, iwabo bifuzaga ko yavamo umuganga.
Ati “Nkubwije ukuri, mu mashuri yisumbuye nifuzaga kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga ariko mu rugo bampitiramo kwiga MCB, kuko bifuzaga ko nazaba umuganga. Nayize ntayikunze ariko ndayimenya ndanatsinda neza.”
Uyu mukobwa agisoza kwiga amashuri yisumbuye yahise atangira kwihugura ibijyanye no kuvanga imiziki, birangira anatangiye kubikora nk’umwuga.
DJ Crush avuga akimara kubyinjiramo, ababyeyi be bifuzaga ko yavamo umuganga bisanze nta yandi mahitamo bafite kuko babonaga ko bitangiye kumuhindurira ubuzima.
Ati “Ntabwo bahise babyakira neza ariko barabyumvaga kuko ngisoza kwiga babonye ukuntu ntangiye kwiteza imbere, ntacyo nkibasaba ibyinshi mbyikemurira babona ko nta kundi.”
Dj Crush yavuze ko yifuza kwiga ibijyanye n’itangazamakuru ku buryo umwaka utaha ateganya gutangira amasomo.
DJ Crush wa gatandatu mu bana barindwi bavukana, ni umwe mu ba DJ bagezweho mu muziki w’u Rwanda, icyakora ahamya ko uyu mwuga uvuna cyane abakobwa bawinjiramo.
Ni umukobwa udatinya guhamya ko imyaka ibiri amaze muri aka kazi yamufashije kwiga neza ikibuga cy’umuziki.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!