00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davis D yanyuzwe n’amagambo y’umujyanama wa Diamond wabengutse indirimbo ye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Nyakanga 2021 saa 06:15
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Davis D yavuze ko yishimiye bikomeye uburyo umujyanama wa Diamond, Hamisi Shaban Taletale [Babu Tale], yakunze indirimbo ye "Ifarasi", ahamya ko yifuza kuzayimuririmbira imbonankubone.

Babu Tale aheruka kugaragaza amarangamutima ye ku ndirimbo ya Davis D, ahishura ko yamwemeje bikomeye.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, yagize ati “Nubwo uyu musore ntamuzi, indirimbo ye uyu munsi yanyemeje!” Yabukurikije agace gato k’indirimbo "Ifarasi" ya Davis D.

Aya magambo yakiriwe neza n’uyu muhanzi wahise amusubiza, ndetse mu kiganiro kirekire yagiranye na IGIHE, yavuze ko byamushimishije kandi yifuza ko umunsi umwe azayimuririmbira imbonankubone.

Ati “Ni ibintu nakiriye neza cyane, byanyeretse ko nubwo turi mu bihe bya Covid-19 hatari kubaho ibitaramo ngo abantu babone ibikorwa umuntu amaze kugeraho, hari igihe bazanyumva.”

Davis D avuga ko Babu Tale ari umugabo uzi umuziki ku buryo atavuga ikintu yibeshyeho.

Ati “Byaranshimishije cyane, byanyeretse ko ibikorwa byanjye bimaze kugera kure, kubona umugabo nk’uriya amvuga kuriya nta rundi ruhare nabigizemo! […] indirimbo zishimisha umuntu ziba ari nyinshi ariko iyo umuntu nk’uriya ageze aho agaragaza amarangamutima ye, biba bishimishije cyane.”

Ku kijyanye no kuba yaba yaratangiye kugirana ibiganiro na Babu Tale ku buryo yabona amahirwe yo gukorana n’abahanzi bo muri Wasafi, Davis D yavuze ko ntacyo yabitangazaho kuko ari ibanga rye.

Icyishaka David umaze kwamamara mu muziki nka Davis D ni umwe mu bahanzi bahagaze neza mu gihugu. Izina rye ryamamaye mu bihangano birimo nk’indirimbo yitwa "Biryogo" yatangiriyeho, "Sweet Love", "Irekure", "Go Down", "Hennessy", "Dede", "Micro", "Ifarasi" n’izindi.

Davis D yanyuzwe n'amagambo yavuzwe n'Umujyanama wa Diamond ashimagiza indirimbo ye "Ifarasi"
Babu Tale ni we wari waherekeje Diamond muri Amerika mu minsi ishize ubwo uyu muhanzi yajyaga guhatanira ibihembo bya BET

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .