Uyu muhanzi agaragaza ko kuva kera yari azi neza ko Element ajya gutunganya amajwi y’iyi ndirimbo yigiye ku ndirimbo "Icole" ya Oliver N’Goma.
Kevin Kade yabwiye B&B FM Kigali ko mbere yo gusohora iyi ndirimbo babanje kwegera umuryango wa Oliver N’Goma basaba uburenganzira (license) mu kwirinda ko hagira ikibazo biteza igihe yaba igiye hanze.
Uru rugendo barufashijwemo n’umushoramari mu ruganda rw’imyidagaduro Coach Gael uyobora Sosiyete ifasha abahanzi 1:55 AM.
Kevin Kade yakomeje avuga ko kuba iyi ndirimbo yaravuye kuri YouTube nyuma y’iminsi mike yari imaze isohotse ntaho bihuriye na Oliver N’Goma
Ati “Kuba indirimbo yava kuri YouTube nta hantu byari bihuriye na Oliver N’Goma. Twari dufite uburenganzira twahawe n’umwana we, uwabidufashijemo kugira ngo bikunde ni Coach Gael, ni we waganirije umuryango wa Oliver N’Goma.”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko batashishuye nk’uko bamwe babyita cyangwa ngo bibe igihangano cy’abandi kuko ibyo bakoze bisanzwe bikorwa n’abahanzi b’abanyamwuga mu bijyanye no kwiyungura ubumenyi ugendeye ku gihangano cy’undi.
Yakomeje agira ati “Ubundi gushinjwa kwiba igihangano cy’umuntu (strike) hari amasegonda uba wahuje na we, mugahuza ibicurangisho n’imiririmbire ye ariko twebwe ntabwo twafashe imiririmbire n’ibicurangisho bye.”
“Icyo twakoze ni ukwigira ku njyana akora, n’ibicurangisho bye bivuze ko n’iyo hatabaho uko kumvikana hagati yacu n’abafite uburenganzira ku bihangano bya Oliver N’Goma ntakuregana kwari kubaho kuko ntitwibye igihangano cy’abandi.”
Kevin Kade yemeje uko ubu bufasha yabuhawe nyuma y’umuhuro wahuje The Ben na Coach Gael gusa agaragaza ko n’iyo badahura yari kubikora kuko indirimbo irimo Element kandi akaba umuhanzi wa 1:55AM.
Ubwo iyo ndirimbo yari imaze gusohoka bamwe mu bakurikira muzika bumvise ijya guhura na "Icole" ya Oliver N’Goma batangira gutekereza ko ibyo Kevin Kade, The Ben na Element bakoze ari ubujura.
Nyuma y’iminota micye iyi ndirimbo igiye hanze, Element yifashishije imbuga nkorayambaga ze atangaza ko yayikoze agendeye ku gihangano cy’umunyabigwi Oliver N’Goma mu ndirimbo yise “Icole” gusa ntiyagaragaje niba yarabisabiye uburenganzira.
Umva “Sikosa” yahuje Kevin Kade, Element na The Ben
Umva “Icole” ya Oliver N’Goma yasembuye ibitekerezo bya Element akora “Sikosa”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!