00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Coach Gael yahuje umuryango wa Oliver N’Goma na Kevin Kade mbere y’isohoka ry’indirimbo “Sikosa”

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 6 September 2024 saa 07:19
Yasuwe :

Kevin Kade yasobanuye uko Coach Gael yamufashije kwegera umuryango wa Oliver N’Goma mbere yo gushyira hanze indirimbo “Sikosa” yakoranye na The Ben na Element.

Uyu muhanzi agaragaza ko kuva kera yari azi neza ko Element ajya gutunganya amajwi y’iyi ndirimbo yigiye ku ndirimbo "Icole" ya Oliver N’Goma.

Kevin Kade yabwiye B&B FM Kigali ko mbere yo gusohora iyi ndirimbo babanje kwegera umuryango wa Oliver N’Goma basaba uburenganzira (license) mu kwirinda ko hagira ikibazo biteza igihe yaba igiye hanze.

Uru rugendo barufashijwemo n’umushoramari mu ruganda rw’imyidagaduro Coach Gael uyobora Sosiyete ifasha abahanzi 1:55 AM.

Kevin Kade yakomeje avuga ko kuba iyi ndirimbo yaravuye kuri YouTube nyuma y’iminsi mike yari imaze isohotse ntaho bihuriye na Oliver N’Goma

Ati “Kuba indirimbo yava kuri YouTube nta hantu byari bihuriye na Oliver N’Goma. Twari dufite uburenganzira twahawe n’umwana we, uwabidufashijemo kugira ngo bikunde ni Coach Gael, ni we waganirije umuryango wa Oliver N’Goma.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko batashishuye nk’uko bamwe babyita cyangwa ngo bibe igihangano cy’abandi kuko ibyo bakoze bisanzwe bikorwa n’abahanzi b’abanyamwuga mu bijyanye no kwiyungura ubumenyi ugendeye ku gihangano cy’undi.

Yakomeje agira ati “Ubundi gushinjwa kwiba igihangano cy’umuntu (strike) hari amasegonda uba wahuje na we, mugahuza ibicurangisho n’imiririmbire ye ariko twebwe ntabwo twafashe imiririmbire n’ibicurangisho bye.”

“Icyo twakoze ni ukwigira ku njyana akora, n’ibicurangisho bye bivuze ko n’iyo hatabaho uko kumvikana hagati yacu n’abafite uburenganzira ku bihangano bya Oliver N’Goma ntakuregana kwari kubaho kuko ntitwibye igihangano cy’abandi.”

Kevin Kade yemeje uko ubu bufasha yabuhawe nyuma y’umuhuro wahuje The Ben na Coach Gael gusa agaragaza ko n’iyo badahura yari kubikora kuko indirimbo irimo Element kandi akaba umuhanzi wa 1:55AM.

Ubwo iyo ndirimbo yari imaze gusohoka bamwe mu bakurikira muzika bumvise ijya guhura na "Icole" ya Oliver N’Goma batangira gutekereza ko ibyo Kevin Kade, The Ben na Element bakoze ari ubujura.

Nyuma y’iminota micye iyi ndirimbo igiye hanze, Element yifashishije imbuga nkorayambaga ze atangaza ko yayikoze agendeye ku gihangano cy’umunyabigwi Oliver N’Goma mu ndirimbo yise “Icole” gusa ntiyagaragaje niba yarabisabiye uburenganzira.

Umva “Sikosa” yahuje Kevin Kade, Element na The Ben

Umva “Icole” ya Oliver N’Goma yasembuye ibitekerezo bya Element akora “Sikosa”

Kevin Kade yishimira urwego amaze kugeraho muri muzika yatangiye mu 2019 nyuma yo gusoza amasomo mu ishuri ry'u Rwanda rya Muzika
Coach Gael yagize uruhare mu guhuza Kevin Kade n'umuryango wa Oliver N'Goma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .