00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko byifashe mu rugo rwa Jay-Z nyuma y’ibirego byo gusambanya umwana

Yanditswe na Kasper Kamabare
Kuya 11 December 2024 saa 02:40
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi mike Jay-Z arezwe gusambanya umukobwa wari ufite imyaka 13 mu 2000, mu rugo rwe ibintu byahindutse. Umugore we Beyoncé yiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo ibi bihe bigoranye umugabo we ari kunyuramo abivemo yemye kandi amube hafi.

Amakuru avuga ko Beyoncé w’imyaka 43, ari we uri imbere mu bari kugira inama umugabo we y’uko agomba kwitwara. Bombi batangiye gukundana mu 2001, bivuze ko ari mbere gato y’igihe ibyaha Jay-Z ashinjwa byakorewe.

Beyoncé na Jay-Z baherutse kugaragara mu gikorwa cyo kumurika filimi y’umukobwa wabo, Blue Ivy Carter. Ni filimi yiswe ’Mufasa’.

Bivugwa ko Beyoncé ari we wahatirije Jay-Z kugira ngo ajye mu muhango wo kumurika iyi filimi, mu gihe hari hashize amasaha make ibyo ashinjwa bigiye hanze, ari kuvugwa cyane mu bitangazamakuru hirya no hino ku Isi.

Uyu mugore yashatse kandi abajyanama babafasha kumenya uko bakwitwara muri ibi bihe.

Abantu ba hafi b’uyu muryango bavuga ko Beyoncé yabwiye umugabo we ko uburyo bwiza bwo guhangana n’ibi birego atari ukwihisha, ahubwo ari uguhagarara bemye.

Abatanze amakuru bavuze ko n’umwana wabo w’imfura Blue Ivy Carter azi ibiri kuba, kandi yiteguye gushyigikira Se uko ashoboye kose. Ngo ni ibintu we na mama we, Beyoncé, biyemeje.

Amakuru avuga ko Beyoncé yiyemeje ko azakora ibishoboka byose umuryango we ugakomeza kunga ubumwe, kandi ngo yiteguye ko hari abandi bagore benshi bazavuga amagambo yita ibinyoma bashinja umugabo we.

Ibi birego bigiye hanze bikurikira ibyatumye Sean Diddy Combs uzwi nka P Diddy afungwa. Ni umwe mu bantu b’inshuti ikomeye ba Jay-Z.

Hagati aho, abatajya imbizi na Jay-Z bakomeje kumwatsaho umuriro. Uwa mbere ni 50 Cent, uvuga ko uyu mugabo akwiriye gufungwa, akanamburwa gutegura ibirori bya Super Bowl Halftime Show.

Soulja Boy we aherutse kuvuga ko ibiri kuba kuri aba baraperi b’Abirabura, ari urwango bafitiwe rw’uko babashije gutera imbere, bityo ko ari abantu bashaka kubazimya burundu.

Jay-Z kugeza ubu, ni we muraperi ukize kurusha abandi. Umutungo we urenga miliyari 2,5$.

Beyoncé n'umukobwa we, Blue Ivy Carter, biyemeje gushyigikira Jay-Z muri ibi bihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .