00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko byari byifashe kuri Canal Olympia mbere y’uko igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ gisubikwa (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 December 2024 saa 08:16
Yasuwe :

Igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ byari byitezwe ko gihuza abaraperi barenga 13 cyasubitswe ku munota wa nyuma bitewe n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga, yaguye ahagombaga kubera iki gitaramo ikangiza ibikorwaremezo byari byateguwe.

Nyuma y’uko iyi mvura iguye ikangiza byinshi mu bikoresho byari kwifashishwa, ubuyobozi bwa ‘Ma Africa’ yari yateguye iki gitaramo bwafashe icyemezo cyo kugisubika cyimurirwa mu ihema rya Camp Kigali ku wa 10 Mutarama, 2025.

Ubuyobozi bwa ‘Ma Africa’ bwabwiye IGIHE ko abaguze amatike y’igitaramo cyari giteganyijwe kuri uyu wa 27 Ukuboza 2024, bazakomeza kuyinjiriraho mu gitaramo giteganyijwe ku wa 10 Mutarama 2025, bityo busaba abayafite kuyafata neza.

Bamwe mu bazitabira iki gitaramo barimo Riderman, Bull Dogg, P Fla, Fireman, Green P, Jay C, Bushali, B-Threy, Zeotrap, Danny Nanone, Logan Joe na Ish Kevin.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi 5 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw muri VIP n’ibihumbi 20 Frw muri VVIP ku bazagurira amatike ku muryango.

Abari kugura amatike mbere y’umunsi w’igitaramo bo baraba bayagura ibihumbi 3 Frw mu myanya isanzwe, mu myanya ya VIP bayigure ibihumbi 7Frw naho VVIP yo bayigure ibihumbi 15Frw.

Imvura yari nyinshi ariko umuyaga wayo niwo wari mubi kurushaho
Nyuma y'uko imvura ihise batangiye kumanura ibyuma
Icyitwa ihema cyose cyatwawe n'umuyaga mwinshi
Aha bakusanyaga utuntu twose twatwawe n'umuyaga
Abari bageze ku i Rebero imvura ihise babwiwe ko igitaramo cyahagaritswe batarinjira
Abamotari bari babukereye ku i Rebero

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .