00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko byagenze ngo indirimbo ‘Sikosa’ ivanwe kuri YouTube

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 August 2024 saa 05:20
Yasuwe :

Indirimbo ‘Sikosa’ imaze iminsi igiye hanze yamaze gukurwa ku rubuga rwa Youtube nyuma yo kuregwa n’umuntu utaramenyekana wayishyizeho agahamya ko ari igihangano cye bwite.

Iyi ndirimbo yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni ku rubuga rwa Youtube, IGIHE yahamirijwe n’abareberera inyungu Kevin Kade bavuga ko nabo batunguwe no kubona isibwe.

Muhizi Serge uri mu bakorana bya hafi na Kevin Kade, yavuze ko nabo batunguwe no kubona indirimbo yabo isibwe, icyakora bari mu biganiro byo kureba uko yagarurwa.

Ati “Amakuru y’ibanze twabonye ni uko hari undi muntu wayishyize kuri youtube anyuze kuri sosiyete isanzwe ifasha abahanzi gusakaza ibihangano byabo ku mbuga zibigurisha ‘One rpm’, twaganiriye n’ubuyobozi bw’iyi sosiyete bubona ko indirimbo ari iyacu batwizeza ko mu masaha make bari buyisubizeho.”

Muhizi yavuze ko bo icyo bari gukora ari ugutegereza igisubizo cya ‘One rpm’ igiye mu biganiro n’uwashyizeho indirimbo anyuze muri sosiyete yabo bakaba bakemura iki kibazo indirimbo ikongera igasubiraho.

‘Sikosa’ ni indirimbo nshya Kevin Kade yahuriyemo n’abarimo The Ben na Element Eleeeh ikaba imwe mu zimaze iminsi ziri kubica hano hanze.

Indirimbo bigaragara ko yasibwe kuko yarezwe na sosiyete ya 'One rpm' isanzwe ifasha abahanzi gusakaza ibihangano ku mbuga zibigurisha
Icyizere ni cyose kuri Kevin Kade ko iyi ndirimbo isubizwa kuri Youtube mu gihe kiri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .