Uko Beyoncé yahishe ko atwite akajya ku rubyiniro amaze kuruka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Kamena 2020 saa 01:00
Yasuwe :
0 0

Yari atwite inda y’ibyumweru umunani y’umukobwa we Blue Carter ubwo Beyoncé yigaragazaga ku rubyiniro mu buryo bukomeye mu gitaramo cyo mu iserukiramuco rya Glastonbury ribera mu Bwongereza mu 2011.

Mu ruvange rw’indirimbo ze zakunzwe cyane; Say My Name na Who Run The World (Girls), Beyoncé yanyuze abari bitabiriye iki gitaramo. Uyu muhanzikazi n’ubwo yabashimishije, yari atwite mu buryo bw’ibanga ndetse yari yarutse mbere yo kujya imbere y’imbaga yari yitabiriye.

Icyo gihe yari atwite inda y’ibyumweru umunani gusa ntabwo byagaragaraga, yanyuzagamo akajya akoraho ari kuririmba ari kurinda icyahungabanya umwana we.

Uyu mugore yari amaze igihe kinini atagira amahirwe yo gutwita kuko inda ze nyinshi zari zimaze igihe zivamo.

Inshuti ye Gwyneth Paltrow yabwiye Harper’s Bazaar Magazine ko Beyoncé kiriya gihe aririmbira muri Glastonbury yari arwaye. Ati “Yari atangaje, by’umwihariko urebye uko yari yarutse.”

Bitandukanye n’ikindi gihe Beyoncé yari yarahinduye ibyo kurya yari asanzwe akunda, atangiye kurya ibyiganjemo imbuto ndetse nta bisindisha asomaho.

Beyoncé na Jay-Z bari bacumbitse muri Babington House Hotel mu gihe cy’iri serukiramuco mu cyimbo cyo kujya ahantu hiyubashye hagenewe ibindi byamamare. We yari akeneye gukomeza kubika ibanga rye.

Nyuma y’iri serukiramuco yagiye mu Mujyi wa Londres gufata amashusho y’ikiganiro yari yatumiwe cyiswe ‘A Night With Beyonce’ kuri ITV. Uyu muhanzikazi wari unaniwe ntabwo yabashije kuririmba ngo ikiganiro kigende uko cyari cyateganyijwe.

Mu by’umweru byakurikiye yafotowe yambaye imyenda minini, hatangira guhwihwiswa inkuru z’uko yaba atwite.

Ku wa 28 Kanama 2011, Beyoncé na Jay Z banyuze ku itapi itukura mu bihembo bya Video Music Awards [VMAs] maze batangaza ko uyu mugore atwite. Icyo gihe yafashe ku nda maze aravuga ati “Mfite icyo mbahishiye.”

Amasaha yakurikiyeho yagiye ku rubyiniro kuririmba, agezemo hagati ati “Nshaka ko muhagarara. Nshaka ko mwiyumvamo urukundo ruri gukurira muri njye.”

Camera zahise zitungwa kuri Jay-Z wari uri guseka mu buryo bukomeye ndetse na Kanye West ari kumuhobera. Muri Mutarama 2012 Blue Ivy yahise avuka akurikirwa n’impanga Rumi Carter na Sir Carter.

Beyoncé ubwo yatangazaga ko atwite imfura ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .