Ibyamamare byo mu Rwanda birimo abatwaye amakamba ya Miss Rwanda, abakinnyi ba filime n’abandi bari mu binjiye mu mwaka mushya neza, basaba Imana kubarinda no kubagenda imbere.
Miss Naomie n’umukunzi we
Miss Naomie n’umukunzi we Michael Tesfay binjiye mu mwaka mushya bari kumwe mu masengesho, mu giterane cy’amakesha cyaberaga muri Kigali Convention Centre cyateguwe na Apôtre Kabera Mignonne uyobora Women Foundation Ministries.
Miss Naomie mu ifoto yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ari kumwe n’umukunzi we bafatanye mu bwuzu bwinshi, yanditse amagambo agaragaza intangiriro nshya atangiranye n’uyu musore.
Yagize ati “ Fungura umutima wawe, ni itangiriro rishya.”
Miss Amanda Akaliza n’umukunzi we
Miss Amanda Akaliza wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021, yizihije ubunani hamwe n’umukunzi we aherutse gushyira ahagaragara nyuma y’imyaka ine bari mu rukundo.
Mu magambo y’imitoma, Miss Amanda yamwifurije umwaka mushya asaba Imana kubagenda imbere muri uyu mwaka wa 2023.
Uwamahoro Malaika n’umugabo we
Umukinnyi wa filime, umuhanzi akaba n’umusizi Uwamahoro Malaika yifurije umwaka mushya umugabo we Chris Kayite, mu ijoro ry’ibirori ryaberaga muri Hotel des Mille Collines, ahaturikirijwe ibishashi mu mujyi rwagati.
Juno Kizigenza i Bujumbura
Umuhanzi Juno Kizigenza yatangiranye umwaka i Bujumbura mu gitaramo yatumiwemo cyiswe ‘Party People’. Yavuze ko yeretswe urukundo n’abanya-Bujumbura by’umwihariko mu ndirimbo ye Jaja yakoranye na Kivumbi.
Israel Mbonyi i Bujumbura
Umuramyi Israel Mbonyi nyuma yo kuzuza Arena i Kigali, yasoje 2022 mu gitaramo yakoreye i Burundi gisoza umwaka. Biteganyijwe ko yitabira ikindi gitaramo kuri uyu wa 1 Mutarama 2023.
Dorcas Na Vestina mu masengesho asoza umwaka
Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Dorcas na Vestina, nyuma yo kumurika album yabo Nahawe Ijambo, basoje umwaka bashima Imana yabanye nabo mu mwaka wa 2022, mu gitaramo cy’amasengesho asoza umwaka cyaberega City Lighty Foure Square church ku Kimironko aho bari batumiwe.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!