Ni indirimbo aba bahanzi babwiye IGIHE ko bakoranye nyuma yo guhurira kuri Kiss FM aho Andy Bumuntu yakoraga mu minsi ishize.
Mu kiganiro duherutse kugirana, Andy Bumuntu yagize ati “Bwa mbere mbabona nababonye mu biganiro kuri youtube bari gucuranga, buriya bazi gucuranga bikomeye. Nyuma yaho rero aho nakoraga kuri Kiss FM […] turabatumira baraza baririmba indirimbo nyinshi, hanyuma baza kuririmba indirimbo yitwa ‘Do it’ ndayikunda cyane, nyuma rero barambwira bati byashoboka ko tuyikorana, nanjye sinashidikanyije.”
Shakira yavuze ko iyi ndirimbo bari barayanditse ari iy’itsinda ryabo gusa icyakora bahamya ko yabaye nziza kurushaho ubwo hiyongeragaho Andy Bumuntu.
Iyi ndirimbo ibaye iya gatatu itsinda rya J-Sha rishyize hanze nyuma y’izirimo Mabukwe na Hobby bari bamaze iminsi bashyize hanze.
Ku rundi ruhande iri tsinda ry’abakobwa b’impanga barangije mu ishuri rya muzika rya Nyundo, bahamya ko bageze kure umushinga wo gukora kuri album yabo ya mbere.
Ni mu gihe ariko nanone, Andy Bumuntu akomeje urugedo rwo gusohora album ye ya gatatu amaze iminsi asohoraho nyinshi mu ndirimbo ziyigize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!