Uyu muhanzikazi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise “Fire” avuga ko yakomoye ku buzima yabayeho mu bihe byashize.
Ati “Iyi ni indirimbo y’umuntu ushaka kubaho ubuzima budafite kwita ku buryo abantu bamusaba kubaho. Mbese kubaho uko ushaka atari uko abantu bashaka ko ubaho.”
Akomeza avuga ko atari ibintu yapfuye gutekereza gutyo gusa, ahubwo na we byagiye bimubaho mbere atarisobanukirwa.
Ati “Nanjye byambayeho. Urabona kwa kundi umuntu abaho muri sosiyete, imubwira ngo ugomba gukora ibi. Ibi nibyo byiza, ibi si byiza. Ukabaho uko udashaka ngo ni ugushimisha abantu. Ni ibintu nahanganye na byo, abambwiraga ngo wambara gutya wabigenza gutya, abambwiraga ko nahindura inshuti ndetse nkagira imyitwarire imwe ndeka. Ibi byose, naje kubirenga mpitamo gukora ibinshimisha.”
Aly Sano yashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe yitegura gushyira hanze album ye ya kabiri. Iyi izaza ikurikira iyo yise “Rumuri”.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!