00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alyn Sano yahishuye ko yakuranye indwara y’agahinda gakabije

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 August 2024 saa 03:12
Yasuwe :

Alyn Sano ahamya ko uko akura agenda akira agahinda gakabije yakunze guterwa n’abantu yakuze bamubwira ko ari mubi kuva mu bwana.

Ibi uyu muhanzikazi aherutse kubigarukaho mu kiganiro cyihariye yahaye IGIHE.

Ati “Hari ukuntu umuntu arwara agahinda gakabije ariko atazi ko arwaye […] icyo gihe bitewe n’ahahise hanjye nari mfite ukuntu umuntu umbwiye ikintu kibi kuri njye ari cyo nahaga agaciro kuruta umbwiye icyiza. Aho kugira ngo umuntu ambwire ngo ndi mwiza mbyumve nishime, warambwiraga ngo ndi mubi nkabyumva nkababara.”

Alyn Sano ahamya ko yakuranye indwara y’agahinda gakabije nubwo uko yagiye akura byagiye bishira ubu bikaba bitakimuraza amajoro.

Ati “Uko ngenda nkura nsanga atari ibintu umuntu yaha agaciro. Njye kera nakuze bambwira ko ndi mubi bituma nkura numva ari byo, nkurana icyo kibazo ariko uko ugenda ukura usanga atari ibintu bya wenyine kuko benshi barabibwirwa ahubwo nta mpamvu yo kubyikorera ngo wumve ko ari ibyawe.”

Alyn Sano ahamya ko mu by’ukuri ibyamubayeho wenda byarimo n’ubwana ariko uko yagiye akura yafashe icyemezo cyo kwita ku bamubwira ibyiza kuruta ibibi.

Ati “Aka kanya ikintu cyiza ni cyo kinkora ku mutima kurusha ikibi kuko niyemereye gukira, kera wasangaga umuntu umbwiye ikintu kibi ari we nahaga agaciro cyane kurusha n’uwambwiye ibyiza.”

Alyn Sano ni umwe mu bahanzikazi uyu munsi bagezweho mu muziki w’u Rwanda by’umwihariko afite album yise ‘Rumuri’ aherutse kumurika, amaze iminsi aha abakunzi be nyinshi mu ndirimbo zikunzwe zirimo n’iyo yise ‘Head’ aherutse gusohora.

Alyn Sano yahishuye uko yakuranye agahinda gakabije yatewe n'abamubwiraga ko ari mubi kuva mu bwana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .