Emmy wemeje ko asanzwe ari umufana wa Liverpool FC mu Bwongereza, iyo muganira ibijyanye n’imikino kuri we akubwira ko mu Rwanda ari umufana w’ikipe ya Rayon Sports na APR FC icya rimwe nubwo atari ibintu bikunze kubaho.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Emmy yagize ati “Mu Rwanda Rayon Sports na APR FC nzifana kimwe kuko zose nzifiteho amateka.”
Uyu musore ahamya ko yakuze ari umufana w’ikipe ya APR FC kubera ko yakundaga ingabo, icyakora ubwo yajyaga muri Primus Guma Guma Super Star abafana ba Rayon Sports bakamwereka urukundo, nawe yatangiye kuyikunda.
Ati “Nka Rayon Sports, buriya igihe najyaga muri Primus Guma Guma Super Star, nagize amajwi menshi y’abafana bayo binyuze mu bayobozi bayo bari inshuti zanjye. Kuri APR FC rero nakuze nkunda abasirikare ku buryo n’inshuti zanjye nyinshi zizi ko namubayeho […] twaturanye n’ikigo cya gisirikare nabo barankunda, umuntu wese rero wabaye muri ibyo aba afite urukundo rwa APR FC kuko ni ikipe y’igisirikare. ”
Emmy kandi yanavuze ko ari umufana wa ‘Houston Rockets’ muri NBA, avuga ko ari yo yahisemo kuko iherereye mu gace yahingukiyemo ubwo yimukiraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!