00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda yambuwe gutegura irushanwa rya Miss Planet International ryaburaga iminsi mbarwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Ugushyingo 2022 saa 03:18
Yasuwe :

Uganda yambuwe gutegura irushanwa rya Miss Planet International ribura iminsi mike ngo ritangire, ryimurirwa muri Cambodia ku wa 19 Ugushyingo 2022.

Itangazo ryashyizwe hanze n’abategura iri rushanwa, rivuga ko bambuye Uganda gutegura iri rushanwa kuko abari bahawe kuritegura batabashije kuzuza ibyasabwaga.

Bati “Tubabajwe no kubabwira ko irushanwa rya Miss Planet International ritakibereye muri Uganda kuko abari barihawe hari ibyo batubahirije.”

Ubuyobozi bw’iri rushanwa bwavuze ko iri rushanwa ryimuriwe muri Mutarama 2023 rijyanwa mu bwami bwa Cambodia .

Ubuyobozi bwa Miss Planet International bwarihagaritse ku munota wa nyuma cyane ko haburaga iminsi mbarwa kugira ngo uwambikwa ikamba aryegukane.

Ni irushanwa byari byitezwe ko rizitabirwa n’abakobwa 80 barimo n’Umunyarwandakazi Uwimbabazi Cynthia ukoresha amazina ya Cycy Beauty ku mbuga nkoranyambaga.

Uwimbabazi uzaba ahagarariye u Rwanda muri iyi minsi asigaye aba muri Kenya aho yagiye gukurikiranira amasomo, asanzwe ari umunyamideli unakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo aho ari muri ‘KK 509 St’ ya Andy Bumuntu, iya Meddy yitwa ‘We Don’t Care’ na Antansiyo ya Platini.

Uwegukanye ikamba rya Miss Planet International, ahabwa igihembo cy’ibihumbi 25$.

Uwimbabazi Cynthia ukoresha amazina ya Cycy Beauty ku mbuga nkoranyambaga ni we wagombaga guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa
Muri Mutarama 2023 nibwo Uwimbabazi azitabira iri rushanwa ryimuriwe mu bwami bwa Cambodia
Uganda yambuwe gutegura irushanwa rya Miss Planet International ryaburaga iminsi mbarwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .