Mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 1 Mutarama 2023 nibwo abantu 10 baguye mu gitaramo cyabereye ahazwi nka Freedom City i Kampala muri Uganda.
Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano muri iki gihugu avuga ko aba bantu 10 bapfuye ubwo abantu babyiganaga bajya hanze kureba umuhango wo kurasa ibishashi byo gusoza umwaka wa 2022.
Ku wa Kabiri tariki 3 Mutarama 2022 nibwo, Abbey Musinguzi wari wateguye iki gitaramo yagejejwe imbere y’ubutabera mu rukiko ruherereye i Makindye.
Uyu mugabo ashinjwa ibyaha icyenda byose bifite aho bihuriye n’uburangare bwatumye aba bantu 10 bitaba Imana. Abbey Musinguzi yateye utwatsi ibyo aregwa.
Bivugwa ko uyu mugabo ngo yafunze imiryango yose isohoka Freedom City agasigaza umwe, ari nabyo byabaye intandaro y’umubyigano udasanzwe.
Abunganira Abbey Musinguzi bagaragaje ko batabona ibintu kimwe n’ubushinjacyaha, ahubwo bavuga ko umukiliya wabo yatawe muri yombi kuko ari umwe mu bakunze kugaragaza ko bashyigikiye Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Kugeza ubu Abbey Musinguzi afungiye muri gereza ya Ruzira mu gihe iburanisha rigikomeje.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!