Umuriro watse hagati ya Tracy wahoze muri TNP na DJ Danchez ashinja gukubita mushiki we

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Nzeri 2020 saa 02:28
Yasuwe :
0 0

Tracy wamenyekanye mu itsinda rya TNP kuri ubu usigaye avanga imiziki muri Uganda, ari kurebana ay’ingwe na DJ Danchez ashinja kuba yarakubise mushiki we baherutse kubyarana.

Yaba DJ Danchez na Tracy, ni abanyamuziki b’abanyarwanda bamaze kuzamura amazina yabo mu myidagaduro yo muri Uganda.

Aba basore basanzwe bahuje akazi ndetse ni inshuti magara, kuri ubu bari kurebana ay’ingwe. Tracy ashinja DJ Dachez gukubita mushiki we akamukomeretsa bikomeye.

Mu kiganiro na IGIHE, Tracy yagize ati “DJ Danchez twamaze kumurega muri Polisi, batubwiye ko bamuhamagaje. Nibirenga uyu munsi atitabye bazatangira kumushakisha.”

Tracy avuga ku kibazo cye na DJ Danchez, yagize ati “Ubundi ubusanzwe yabyaranye na mushiki wanjye, icyakora ntabwo bakomeje gukundana ku mpamvu zabo. Ejo bundi rero nibwo bahuriye mu birori birangira amukubise aramukomeretsa cyane ndetse amumenagurira n’imodoka.”

Tracy winjiye mu byo kuvanga imiziki nyuma yo gusezera mu itsinda rya TNP, yavuze ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 26-27 Nzeri 2020.

Yagize ati “Bari ahantu mu birori, bagiye ku ruhande ngo baganire twumva ko ari bya bindi by’abantu babyaranye, ntabwo twigeze tubitindaho. Twagiye kubona umukobwa agarutse avirirana amaraso avuga ko akubiswe na DJ Danchez.”

Tracy avuga ko Danchez yashatse gufata ku ngufu mushiki we bakarwana, nyuma y’uko amunaniye akamuhondagura ndetse n’imodoka ye akayimenagura.

Avuga ko abantu bakomeje kutizera ibyo avuga ari abaheruka DJ Danchez cyera ataranywa inzoga, ati”Mwe biri kubagora kubyizera ariko ukuri guhari ni uko ubu asigaye ari umunywi w’inzoga, yarahindutse cyane.”

Ku rundi ruhande ariko DJ Danchez we avuga ibyabaye ari ubwumvikane buke hagati ye na mushiki wa Tracy, ati “Ni kwa kundi ugira ibyo utumvikana n’umukobwa mukundana. Uriya mwana yabikabirije ashyiramo ibyo ngo gushaka gufata ku ngufu mushiki we. Nta byabaye ni ugukabya.”

Uyu musore umaze kubaka izina mu Mujyi wa Kampala, avuga ko ibyabaye byari hagati ye n’umukobwa basanzwe bakundana banabyaranye ahubwo ko Tracy yabyinjiyemo agashyiramo amakabyankuru no gushaka kumuharabika.

Ati” Uriya mwana yaje inaha ahansanga, nagerageje kumufasha buri kimwe nari nshoboye, ariko kamere ye iramunaniye nta kundi.”

DJ Danchez na mushiki wa Tracy bafitanye umwana ukiri uruhinja kuko ubu afite amezi ane.

DJ Danchez (wambaye ingofero) ubusanzwe ni inshuti ya Tracy banahuje umwuga
Dj Danchez avuga ko Tracy ari kumuharabika akabiriza inkuru y'ibyabaye hagati ye na mushiki we baherutse kubyarana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .