Minisitiri Dr. Balaam Barugahara Ateenyi yateranye amagambo nyuma y’aho Bajjo, yashyize amafoto ya Laika ku mbuga nkoranyambaga akavuga ko ari umukobwa wo kwifuzwa na buri mugabo wese muri Uganda.
Bajjo yabanje kwandika kuri X ati, “Ukuri ni uko, uyu mugore niwe w’igitangaza w’umuhanzikazi muri Uganda. Ni indoto za buri mugabo wese. Ni inzozi zanjye nanjye. Ku myaka 35, nkeneye uwo turushinga. Mu gihe naba mpawe amahirwe, yaba inzozi zanjye za nyuma ku mutima wanjye. Ni nde umfitiye ishyari? Mumbwize ukuri.”
Mu kumusubiza, Minisitiri Balaam Barugahara yaje amucyurira, avuga ko atewe ubwoba n’uko uwitwa Full Figure wabyaranye na Bajjo ashobora gukubita Laika.
Ati “Mfite ubwoba, ko Madamu Full Figure ashobora kumukubita.”
Bajjo nta gutinzamo yagarutse abwira Balaam ko ibi bibazo ari iby’abagore atari iby’abagabo, amubwira ko adakwiriye kwita cyane kuri Full Figure babyaranye kuko nawe afite abagabo bane.
Minisitiri Balaam Barugahara yavuze ibi, mu gihe yari aherutse guhagarika ikiganiro n’abanyamakuru mu buryo butunguranye nyuma yo kubangamirwa na Bajjo.
Icyo gihe, Bajjo yahagaze iruhande rwe maze atangira kuvuga ibintu bitajyanye n’ibyavugwaga, bigaragara ko byarakaje Barugahara, waje gusohoka atishimye.
Laika watumye aba bagabo bivamo, ni umukobwa 27 uvuka mu muryango w’abanyamuziki nka Alpha Rwirangira na mubyara wabo AY, umuraperi ukomeye wo muri Tanzania.
Ni umuhanzikazi umaze imyaka isaga itatu yinjiye mu muziki. Uyu mukobwa ntabwo yakunze kuba mu Rwanda kuko afite imiryango mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba.
Yabaye mu Rwanda, muri Uganda na Tanzania mbere y’uko ajya kuminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yarangirije amasomo mu icungamutungo.
Uyu mukobwa ukoresha Laika nk’izina ryo mu muziki, atuye muri Uganda aho yabonye akazi mu 2020 nyuma yo kurangiza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho yatangiriye umuziki.
Mu minsi ishize yavuzwe mu rukundo na Harmonize ariko ibyabo byaje kurangira nta rukundo ruzima ruvuyemo. Mu mwaka ushize yavugishije benshi nyuma yo kuvuga ko yahawe imodoka ya miliyoni 200 z’amashilingi ya Uganda [miliyoni zirenga 74 Frw] n’umugabo batari basanzwe baziranye ndetse banahuye by’amahushuka rimwe.
Reba indirimbo ya Laika aheruka gushyira hanze
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!