Uyu mukobwa ubarizwa muri Team No Sleep (TNS) ya Jeff Kiwa umaze kwamamara mu kureberera inyungu abahanzi, yagaragaje ko akiri isugi ubwo yari ari mu kiganiro kuri televiziyo.
Nyuma yo gutangaza ibi, bamwe bamushimiye ko yitonda ariko abandi bamutega iminsi batemera ibyo yavuze.
Uyu mukobwa ugezweho mu muziki muri Uganda mu minsi yashize mu kuganiro yagiranye na Galaxy TV yo muri iki gihugu, yavuze ko kera akiri muto abantu bamusekaga kubera ko yari afite ikibuno gito ndetse bikamubangamira kugeza ubwo yiyemeje kubisengera.
Ati “Abantu ku ishuri bakundaga kumbwira ko nta kibuno kinini mfite. Nkarira ndetse ngasubira mu rugo. Narasenze, ndiyiriza nsaba Imana gukora ibitangaza; none byarabaye.”
Ava Peace ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Uganda muri iki gihe. Uyu mukobwa afite imyaka 24 cyane ko yavutse mu 2000.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!