00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Umuhanzi yaheze umwuka ku rubyiniro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 May 2024 saa 08:11
Yasuwe :

Umuhanzi ugezweho muri Uganda, Musigazi Abdul Aziz, uzwi ku izina ya Vyroota, yatunguranye ari ku rubyiniro yikubita hasi agwa igihumure ndetse areka kuririmba ahubwo ajyanwa igitaraganya kwa muganga.

Mu mashusho yasakajwe, agaragaza uyu musore ateruwe n’abashinzwe umutekano, ubona nta ntege afite ndetse bari kwerekeza ahari imbangukiragutabara yahise imujyana kwa muganga.

Uyu muhanzi yituye hasi ubwo yari ari kuririmba mu gitaramo cya Zzina Carnival 24 cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2024. Uretse uyu musore, abandi baririmbyemo barimo Gravity Omutujju, Recho Rey, Vinka, Cindy Sanyu n’abandi.

Vyroota afite imyaka 21, yavukiye ahitwa Kireka muri Uganda. Uyu musore akunze kwivuga ko yarezwe na nyina gusa. Aririmba injyana zirimo R&B, Dancehall na Afrobeat.

Yatangiye umuziki mu 2020 ndetse yakoze ibihangano byinshi kuva icyo gihe byakunzwe cyane. Vyroota abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Hittower.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .