00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Uwase uzwi nka Strawberry yategewe mu modoka n’umugizi wa nabi witwaje icyuma

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 September 2022 saa 04:16
Yasuwe :

Umunyarwandakazi wamenyekanye nka Angel Lace cyangwa Strawberry ku mbuga nkoranyambaga, yafatiye mu cyuho umugizi wa nabi wari wamutegeye mu modoka yitwaje icyuma i Kampala.

Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Uwase Peace. Azwi ku mbuga nkoranyambaga nk’umwe mu bakobwa bazititizaga mu gihe gishize, gusa ubu aba muri Uganda, ntibizwi neza icyo akora.

Ku wa 14 Nzeri 2022 mu masaha y’ijoro yari yasohokeye ahitwa Munyonyo ari gusangira n’inshuti ze. Kuri uwo munsi yaje guhura n’uruvagusenya icyakora Imana ikinga akaboko kuko yavumbuye umugizi wa nabi wari wamutegeye mu modoka.

Muri ayo masaha yari atashye amaze gusangira n’inshuti ze, ahamagara imodoka isanzwe itwara abagenzi (Taxi voiture) ijya kumutwara ariko atungurwa no kuyisangamo umusore witwaje icyuma wari wihishe mu ntebe inyuma.

Strawberry yagize ati “Nari nagiye kureba inshuti zanjye, tumaze gusangira mu ma saa tanu z’ijoro ntashye mpamagara ‘taxi voiture’ ngo ingeze mu rugo. Ihageze rero uyitwaye yampamagaye ndasohoka ariko kuko nzi ko hari igihe ziba zirimo abagizi ba nabi byansabye kubanza kuyigenzura.”

Uyu mukobwa yatunguwe no kubonamo umugabo witwikiriye amashashi aryamye mu ntebe z’inyuma.

Yahise avuza induru yiyambaza za nshuti ze zari zitaragera kure, zihageze zikubitwa n’inkuba nyuma yo kubona ko hari harimo umugabo wihishe mu modoka.

Polisi yahise ihagera, ifata uyu mugabo imusangana icyuma n’imbunda y’igikinisho.

Strawberry yavuze ko abajura nk’aba basanzwe bavugwa cyane i Kampala aho ngo bakorana n’abatwara za Taxi.

Strawberry yafatiye mu cyuho umugizi nabi wari wamutegeye mu modoka
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Strawberry yavuze ko iyo adakenga byashobokaga ko ijoro ryakeye ryakabaye ryabaye irya nyuma rye ku Isi ariko Imana iza kumurokora
Ati "Uyu musore yari agiye kunyica"
Uyu musore ni we wafatiwe mu ntebe z'inyuma mu modoka Strawberry yari ateze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .