Byabaye ku wa Gatatu tariki 1 Mutarama 2025, ubwo Pallaso yari ari kuririmba muri “The Empele Festival”. Uyu muhanzi yatunguwe n’igikundi cya Alien Skin cyateje akavuyo, ubwo yaririmbaga ndetse bituma ava muri iri serukiramuco atarangije kuririmba.
Ntabwo byarangiye muri icyo gitaramo, kuko amashusho yagiye hanze agaragaza Pallaso mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 2 Mutarama 2025 we n’igikundi cye batera mu rugo rwa Alien Skin ruri muri Makindye bakangiza ibintu bitandukanye.
Mu bintu abasore ba Pallaso bangije harimo imodoka ndetse n’amadirishya y’inzu ya Alien Skin. Bivugwa ko Pallaso hari indirimbo ari gukora yo kwibasira Alien Skin.
Ibi bintu byabaye byaje byiyongera ku bindi bikorwa by’urugomo Alien Skin amaze iminsi ashinjwa.
Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga basabye Leta, kuba yagira icyo yakora ngo hatazagira ibindi bikorwa by’urugomo byongera kuba hagati y’aba bahanzi.
Alien Skin mu minsi yashize yarafunzwe azira ibikorwa by’urugomo, aza gufungurwa atanze ingwate.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!