Muri iki kiganiro Laika yabaga ari kumwe n’abarimo Etania, Mummy Deb na Zahara Toto. Cyibanda cyane ku mibanire y’izi nkumi, ibiganiro zigirana ndetse n’ibibazo by’umubano zishobora kugirana.
Mu kiganiro n’itangazamakuru akomoza ku mpamvu zamukuye muri iki kiganiro, Laika yavuze ko ahunze intonganya za hato na hato yagiranaga na bagenzi be.
Ati “Ntabwo nari nishimiye uwo nariwe mu kiganiro kuko ubusanzwe nkunda kubaho ubuzima bwanjye kandi bw’amahoro. Inshuro nyinshi bagiye banyiyenzaho yaba kuri camera ndetse no hanze y’ikiganiro, bashaka kureba uko mbyitwaramo.”
Uyu mukobwa yavuze ko uko bagenzi be bamwiyenjeho mu bihe bitandukanye byagiye bituma agaragara nk’umunyamahane nyamara atariko asanzwe, bituma afata icyemezo cyo gusezera mu kiganiro.
Uretse gusezera mu kiganiro, Laika yanavuze ko ubu nta n’umwe mu bo bakoranagamo bakivugana kuko atishimiye uko bagiye bamwitwaraho mu bihe bitandukanye.
Laika winjiye muri iki kiganiro asimbuye Baby Gloria ntabwo azigera agaragara mu kizasohoka mu minsi iri imbere.
Laika uretse kuba yabarizwaga muri iki kiganiro, ubusanzwe ni umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Uganda by’umwihariko mu ndirimbo nka Overdose, Nzuuno n’izindi zinyuranye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!