Uganda: Judith Heard yiyemeje gufasha umwana uherutse gufatwa ku ngufu n’uwo bivugwa ko ari umupolisi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Kanama 2020 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Mu ntangiriro za Kanama 2020 nibwo amakuru yamenyekanye ko ahitwa Kibuli muri Uganda hari umwana w’imyaka 14 wafashwe ku ngufu n’umugabo bikekwa ko ari uwo mu Gipolisi cy’Igihugu ndetse akaba atwite inda y’amezi atatu.

Judith Heard, Umunyamideli usanzwe afite Umuryango ushinzwe kurwanya Ihohoterwa rikorerwa Abana bato yise “Day One Global” yafashe iya mbere asura uyu mwana ndetse aniyemeza kumufasha no kumwitaho kugeza abyaye.

Mu itangazo ryasohowe n’Umuryango wa Judith Heard, wavuze ko bamenye inkuru tariki 3 Kanama 2020, bagaragaje ko babwiwe ko ikirego cy’umwana wahohotewe cyatanzwe kuri Polisi ya Kisugu (SD REF:65/13/07/2020) icyakora uwakekwaga akaba yararekuwe nyuma y’igihe gito.

Uyu wari watawe muri yombi byabanje gukekwa ko ari umupolisi wo muri Uganda.

Igipolisi cya Uganda cyahakanye ko uyu wafashwe atari umwe mu bakozi babo ndetse ko uwafashwe yajyanywe mu nkiko.

Day One Global ivuga ko ishidikanya ku kujyanwa mu nkiko k’uyu mugabo kuko nta na rimwe yigeze agaragara aburana.

Kugeza ubu umwana wafashwe ku ngufu yajyanywe kwa muganga gusuzumwa ngo barebe uko ubuzima bwe buhagaze ndetse n’ubw’umwana.

Uyu mwana utigeze atangazwa amazina ye kubera impamvu z’umutekano we asanzwe abana na nyirakuru.

Day One Global, Umuryango washinzwe na Judith Heard wiyemeje kumufasha no kumwitaho kugeza abyaye ndetse uzanita no ku mwana we.

Judith Heard yasuye uyu mwana yiyemeza no kumufasha kugeza igihe azabyarira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .