Nyuma y’uko aya mashusho ashyizwe hanze, umugabo witwa Abbey Musinguzi usanzwe afite ikigo gitegura ibitaramo kikanafasha abahanzi ‘Abtex Promotion’ yamaze kwandikira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ‘CID’ ko rwakora iperereza kuri Gloria Bugie.
Mu ibaruwa ndende yandikiye CID akanamenyesha izindi nzego, yasabye ko hakorwa iperereza kuri Gloria Bugie ashinja kuba aherutse gusohora amashusho ye yambaye ubusa.
Uyu mugabo yagaragaje ko mu by’ukuri impamvu asaba iperereza kuri uyu mukobwa ari uko nubundi imyitwarire ye mu ruhame yakemangwaga.
Yagaragaje ko uyu mukobwa mu by’ukuri asanzwe yambara imyenda igaragaza imyanya ye y’ibanga ndetse kenshi yaba ari ku rubyiniro akanareka abakunzi be bakamukorakora, ibyatumye akeka ko yaba ari nawe wishyiriye hanze amashusho yambaye ubusa.
Uyu mugabo yatanze urugero rw’uko ku wa 31 Kanama 2024 uyu mukobwa yitabiriye igitaramo ‘Ndi musoga’ yambaye imyenda yerekana imyanya ye y’ibanga.
Hasabwe ko Gloria Bugie akorwaho iperereza nyuma y’uko hagiye hanze amashusho ye ari mu cyumba yambaye ubusa buri buri.
Uyu mukobwa ubusanzwe ukomoka mu Rwanda amaze iminsi ari gukorera umuziki we muri Uganda, aho kuri ubu akunzwe bikomeye mu ndirimbo nka Nyash, Tukilimu, Sagala yakoranye na A Pass n’izindi zinyuranye.
Gloria Bugie ni umuhanzikazi ukorera umuziki we muri Uganda, icyakora mu Rwanda uyu mukobwa yavuzwe cyane mu itangazamakuru mu 2019 nyuma yo gusubiramo bitemewe indirimbo ‘Ibirenze ibi’ ya Charly na Nina.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!