Uyu mukobwa ahamya ko atagikeneye ibihembo by’umuziki bitangirwa muri Uganda, akemeza ko umuziki we uzivugira kurusha uko wavugirwa n’ibihembo yahawe.
Aya magambo yuzuye uburakari, Gloria Bugie yayagarutseho nyuma yo kwitabira ibirori byo gutanga ibihembo bya ’Zzina Awards’ bitegurwa na ’Galaxy TV’ yo muri Uganda, agataha amaramasa.
Uyu mukobwa utahiriwe muri Zzina Awards yari ahatanye mu byiciro bitatu birimo icya ‘Best contemporary urban song’ ku bw’indirimbo ye ‘Nyash’, icya ‘Best Afrobeat song’ ku bw’indirimbo ye ‘See me’.
Yari ahatanye kandi mu cyiciro cy’abahanzi bashya bari kwitwara neza muri Uganda, ‘Breakthrough artist’.
Gloria Bugie ni umwe mu bahanzikazi bashya ariko bagezweho muri Uganda. Ni Umunyarwandakazi wanatangiriye umuziki i Kigali nubwo bitamuhiriye, agahita ajya gushakishiriza muri Uganda.
Uretse kuba ari umuhanzikazi ugezweho, Gloria Bugie asanzwe akunze kurikoroza muri Uganda kubera imyambarire ye idakunze kuvugwaho rumwe cyane ko akunze kugaragara mu ruhame yambaye imyenda igaragaza imiterere y’umubiri we.
Mu minsi ishize bwo uyu mukobwa yakunze kugarukwaho mu itangazamakuru nyuma y’uko hagiye hanze amashusho ye y’urukozasoni.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!