00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Element EléeeH agiye gutaramira muri ‘Comedy store’ ya Alex Muhangi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 November 2024 saa 06:24
Yasuwe :

Element EléeeH umaze iminsi muri Uganda aho yakoreye igitaramo mu kabari kitwa ‘Nomad’ mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, yamaze gutumirwa mu gitaramo cy’urwenya cyitwa ‘Comedy store’.

Iki gitaramo gitegurwa n’umunyarwenya Alex Muhangi, giteganyijwe ku wa 27 Ugushyingo 2024.

Muri iki gitaramo, Element EléeeH azagihuriramo n’abanyarwenya benshi kimwe n’abandi bahanzi nka Pastor Wilson Bugembe uzaba afatanyije na korali Stream of Life.

Element EléeeH abaye undi muhanzi w’Umunyarwanda utumiwe mu bitaramo bya Comedy Store byitabirwa n’abatari bake mu Mujyi wa Kampala nyuma y’abandi barimo Charly na Nina, The Ben n’abandi benshi.

Uyu musore usanzwe yarubatse izina mu gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi, yaje kwinjira mu muziki kuri ubu akaba amaze gukora eshatu zafashe imitima y’abakunzi b’umuziki.

Element EléeeH yahereye ku ndirimbo ‘Kashe’ akurikizaho ‘Fous de toi’ yahuriyemo n’abarimo Bruce Melodie na Ross Kana mbere y’uko asohora Milele aherutse gusohora mu minsi ishize.

Element EléeeH amaze iminsi ari kubarizwa muri Uganda aho ari gukorera ibitaramo bitandukanye
Element EléeeH yatumiwe mu gitaramo cya Comedy store ya Alex Muhangi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .